Inkiko ‘Zikomeje’ Gutesha Agaciro Iby’Indishyi Zisabwa N’Abavuga Ko Bangirijwe Na FLN

Urukiko rw’ubujurire rwaraye rutesheje agaciro ikirego mu bujurire cyatanzwe n’abantu 22 bavuga ko bangirijwe ibyabo n’abarwanyi ba FLN. Uku kugitesha agaciro gukozwe nyuma y’uko n’Urukiko rukuru narwo rwagitesheje agaciro rukavuga ko ‘nta bimenyetso bifatika’ batanga.

Abashaka guhabwa indishyi ni abantu 22 bo mu Murenge wa Nyabimata baregera indishyi mu rubanza Paul Rusesabagina aregwamo n’abandi barwanyi 22 bakoranaga nawe mu mutwe wa MRCD-FLN wagabye ibitero mu Murenge imwe y’Akarere ka Nyaruguru na Nyamagabe ikica abantu ikangiza n’imitungo yabo.

Abagize Inteko iburanisha y’Urukiko rw’Ubujurire bateze amatwi birambuye bamwe mu baruregeye basaba indishyi z’akababaro kubera imitungo yabo bavuga ko yangijwe n’abarwanyi ba FLN.

Nyuma yo kuvuga ib’ikirego cyabo, ubunganira yavuze ko impamvu urukiko rukuru rwanze ubujurire bwabo ari uko ‘nta bimenyetso’ bagaragaje bijyanye n’imitungo baregera.

- Kwmamaza -

Ikindi gitangaje ni uko abo baregera indishyi batagaragara no kuri raporo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyabimata bwagejeje ku rukiko, ikaba ari raporo yerekanaga abanjirijwe na bariya barwanyi.

Umwunganizi w’abaregera indishyi yabanje kunenga icyemezo cy’urukiko rukuru cyo kudaha agaciro ikirego cy’indishyi cy’abakiliya be ndetse asaba abagize inteko iburanisha mu rw’ubujurire kusuzumana ubushishozi kiriya kirego.

Yasabye ko n’iriya raporo yiganwa ubwitonzi.

Aha ariko hari bamwe mu baregera ziriya ndishyi bavuze ko kubera imiterere y’uburyo biriya bitero byagabwe, bigoye ko ababirokotse babona ibimenyetso urukiko rukuru rwabasabye.

Bavuga ko nk’amatungo yasahurwaga, imyaka batwaraga ndetse n’ibikoresho byo mu rugo bitandukanye benshi babyikorezwaga n’aba barwanyi ba FLN k’uburyo kubifatira amafoto byari kuba bigoye.

Ngo icyari ingenzi muri kiriya gihe kwari ugukiza amagara yabo.

No mu bujurire bisa n’ibyatewe utwatsi…

Kubera ko nta kosa abagize Inteko iburanisha mu rw’ubujurire babonye muri raporo yakozwe n’Umurenge wa Nyabimata, ikaba ari nayo yashingiweho n’urukiko rukuru mu gufata umwanzuro, abacamanza bo mu Urukiko rw’ubujurire nabo basanze nta kosa urukiko rukuru rwakoze.

Byatumye nabo badaha ishingiro ikirego cy’indishyi za bariya bantu 22.

Aha uwunganira aba baregera indishyi  ntiyanyuzwe, ahubwo yasabye urukiko kuzasuzuma iyi mitungo yangijwe neza, abaregera indishyi ari nabo aburanira bakazahabwa ubutabera.

Urubanza rwasubitswe nta mwanzuro ufashwe kuri iyo ngingo, bikaba biteganyijwe ko ruzakomeza ku wa Mbere.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version