Inkingo 500 000 Za COVID Twakiriye Zatumye Dukingira 3% By’Abanyarwanda- Kagame

Perezida Paul Kagame yaraye abwiye abandi bayobozi mu nama yasuzumaga uko inkingo za COVID-19 zitangwa muri gahunda ya COVAX ko u Rwanda rwahawe inkingo 500 000 za kiriya cyorezo kandi ko rumaze gukingira 3% by’abarutuye.

Intego yarwo ni uko bitarenze Nyakanga 2022 ruzaba rwakingiye abarenga 60%.

Perezida Kagame yashimye abagira uruhare mu gukwirakwiza ziriya nkingo mu bihugu bikennye ariko avuga ko hakiri akazi kenshi kuko hakiri abandi baturage batarakingirwa kandi babikeneye.

Avuga ko Afurika ari yo ifite ikibazo kinini cyo kutabona ziriya nkingo.

- Advertisement -

Yasabye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi, abagize ihuriro rya GAVI n’abandi bari mu mugambi wo gufasha Afurika kubona inganda zikora inkingo, kubishyiramo ingufu.

Ati: “ Tugomba kongera imbaraga dushyira mu gutuma Afurika ibona uruganda rwayo rukora inkingo muri rusange n’inkingo za COVID-19 by’umwihariko . Hagati aho tugomba gushaka ahantu henshi twakura inkingo zo gutanga muri gahunda ya COVAX, ibi bikajyanirana no gushaka uko ruriya ruganda rwakubakwa vuba.”

Iriya nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ikaba yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Yoshihide Suga n’abandi.

Abanyarwanda bari guhabwa dose ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19…

Mu minsi mike ishize Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yakiriye inkingo 247.000 za AstraZeneca, zizatangira gutangwa kuri uyu wa Gatandatu w’Icyumweru gishize haherewe ku bahawe urukingo rwa mbere rwa COVID-19, bari bategereje urwa kabiri.

Mu itangazo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC icyo gihe, cyavuze ko ziriya nkingo zabonetse binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bugamije gukwirakwiza inkingo za COVID-19, COVAX, harimo izigera ku 117.600 zatanzwe n’u Bufaransa.

Perezida w’icyo gihugu aherutse mu Rwanda, akaba yatangaje ko yaje mu Rwanda  azitwaje.

Perezida Paul Kagame yahise anamishimira ku bw’iriya mpano.

 

Inkingo za AstraZenica nizo zimaze guhabwa abantu benshi ku isi no mu Rwanda by’umwihariko
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version