Inkingo za COVID-19 Ziri Kujyanwa Mu Bitaro By’Uturere Tw’u Rwanda

Mu rwego rwo kugira ngo gahunda yo gutangira gukingira Abanyarwanda izatangire kuri uyu wa Gatanu tariki 05, Werurwe, 2021, imodoka  z’ibitaro by’uturere hirya no hino mu Rwanda zatangiye kujyanayo inkingo.

Kuzitwara byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Inkingo za COVID-19 zirenga 300 000 zaraye i Masoro.

Ubu ziri kwimurirwa mu bitaro by’Uturere kugira ngo kuri uyu wa Gatanu gukingira bizatangire.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, mu kiganiro yaraye agiranye na RBA yavuze ko Abanyarwanda batagomba kwirara ngo bateshuke ku ngamba zo kwirinda COVID-19 kuko igihari.

- Advertisement -

Yavuze ko izindi ngamba zihariye zo kwirinda iki cyorezo zizaganirwaho nyuma y’uko Abanyarwanda bangana na 60% bakingiwe.

Dr Ngamije ati: “Tugeze nibura kuri 60% by’Abanyarwanda bakingiwe, ni bwo tuzaganira ku bijyanye no kureba ibihinduka mu mabwiriza yo kwirinda COVID”.

Yongeyeho ati: “Tutaragera kuri uwo mubare, amabwiriza yo kwirinda ni ya yandi; ni ugukomeza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kwirinda icyatuma uhura n’abandi mu gihe utazi uko uhagaze utazi na bo uko bahagaze, ndavuga mu buryo bwegeranye cyane utanambaye agapfukamunwa, ayo yaba ari amakosa akomeye, waba uri kwishora ku ndwara kandi tumaze kubona ko hari abantu benshi yahitanye”.

Kugeza ubu mu Rwanda, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ni 265, bari mu byiciro bitandukanye ndetse barimo n’abakiri bato.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Abanyarwanda batangira gukingirwa COVID-19
Abakozi ba RBC bakurikiranaga uko igikorwa kigenda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version