Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkingo Za COVID-19 Zisaga Miliyoni Imwe Zoherejwe Mu Turere 12
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Inkingo Za COVID-19 Zisaga Miliyoni Imwe Zoherejwe Mu Turere 12

admin
Last updated: 11 October 2021 2:23 pm
admin
Share
SHARE

Gahunda yo gukingira COVID-19 mu Rwanda yafashe indi ntera, aho kuri uyu wa Mbere Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyatangaje ko inkingo zisaga miliyoni 1 zoherejwe mu turere 12, zikazahabwa abaturage mu gihe cy’iminsi icumi.

Iyi gahunda irimo gukorwa nyuma y’uko mu minsi mike ishize u Rwanda rwakiriye inkingo nyinshi za COVID-19, zatanzwe n’ibihugu bitandukanye.

Imbaraga zo gukingira abantu benshi zahise zishyirwa mu turere tumaze gukingira abantu bakeya ugereranyije n’ahandi. Umujyi wa Kigali uza imbere mu kugira abaturage benshi bakingiwe, barenga 90%.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, RBC yagize iti “Twatangije icyiciro cyo gukingira #COVID19 mu buryo bwagutse mu turere 12 hanze y’Umujyi wa Kigali. Doze zirenga miliyoni nizo zizakoreshwa mu minsi igera ku 10.”

Twatangije icyiciro cyo gukingira #COVID19 mu buryo bwagutse mu turere 12 hanze y'Umujyi wa Kigali. Doze zirenga miliyoni nizo zizakoreshwa mu minsi igera ku 10. #InkingoNiUbuzima https://t.co/3nMCaoaBg4 pic.twitter.com/zTiGyKkzjr

— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) October 11, 2021

Ku wa Gatandatu tariki 8 Ukwakira, u Rwanda rwakiriye inkingo 280,000 za AstraZeneca zatanzwe na Slovakia, mu gihe mbere yaho rwakiriye inkingo 195,500 za AstraZeneca zatanzwe n’u Bubiligi n’izindi 857,000 zatanzwe n’u Butaliyani.

Ni mu gihe ku wa 1 Ukwakira bwo rwakiriye inkingo 153,000 za COVID-19 zatanzwe n’u Bwongereza, nyuma y’iminsi mike hatangajwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igiye guha u Rwanda izindi nkingo 751,140 za COVID-19 zo mu bwoko bwa Pfizer, zatanzwe nk’impano.

Minisiteri y’Ubuzima iheruka gutangaza ko ikeneye gutanga akazi k’igihe gito ku baforomo n’abaforomokazi bo gutanga urukingo rwa COVID-19 mu turere 12 twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rubavu, Rutsiro, Musanze, Gicumbi, Burera, Nyagatare, Kirehe, Kayonza na Gatsibo.

Ni igikorwa yemeje ko kigamije “kwegereza inkingo abaturage”, kikazabera mu bigo nderabuzima.

Buri kigo nderabuzima kibarizwa muri utwo turere cyagenewe abakozi babiri, abakandida bakaba bagomba gutanga ubusabe bitarenze kuri uyu wa 12 Ukwakira.

Muri iyi minsi harimo gukingirwa abantu benshi, aho nko ku wa Gatandatu abahawe urukingo rwa mbere bari 53,369, mu gihe abaruhawe ejo ku Cyumweru bari 100,371.

Muri rusange abamaze gukingirwa byuzuye mu Rwanda ni miliyoni 1.6 mu gihe abahawe urukingo rumwe muri ebyiri ziteganywa ari miliyoni 2.1.

Intego ni uko mbere y’uko uyu mwaka urangira hazakingirwa abaturarwanda 30%, mu mwaka utaha abakingiwe bakagera kuri 60%, ni ukuvuga miliyoni 7.8.

Imibare yo mu kwezi gushize igaragaza uko gukingira byari byifashe
TAGGED:Astra-ZenecaCOVID-19featuredInkingoPfizerRBCUturere
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani Ari Mu Rwanda
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Umukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?