Kagame Agiye Guhura N’Abasirikare B’Abafaransa Bari Mu Rwanda Kugeza Mu 1994

Amakuru ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa akomeje kuba menshi. Bivugwa ko muri uku kwezi hashobora kuba ingendo z’Abakuru b’ibihugu byombi, i Kigali n’i Paris.

Biteganywa ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko mu Bufaransa ku wa 17 na 18 Gicurasi, akazitabira inama ebyiri, imwe ku mutekano muri Sudan n’indi izigira hamwe uburyo bwo gutera inkunga ubukungu bwa Afurika.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko muri urwo ruzinduko, Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru b’u Bufaransa, banabaye mu Rwanda hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.

Ni mu gihe ubwo habaga urugamba rwa FPR rwo kubohora u Rwanda, muri icyo gihe ingabo z’u Bufaransa zakoraga byinshi ku ruhande rw’ingabo za Habyarimana, byaba ibijyanye n’imyitozo cyangwa inyunganizi ku rugamba.

- Kwmamaza -

Byakatangajwe ko icyo gitekerezo cyaba cyaravukiye i Kigali ku wa 9 Mata.

Kuri uwo munsi nibwo Prof. Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze raporo ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994, yayishyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Prof Vincent Duclert yavuze ko hari inyandiko bigaragara ko zishobora kuba zarirengagijwe nkana n’ubutegetsi bwa Perezida wa François Mitterand na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bagakomeza gutera inkunga ubutegetsi bw’u Rwanda mu buryo bwose.

Nyamara byagaragaraga neza ko hari umugambi wo kwica Abatutsi mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993 kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’isubiranamo ry’amoko.

Baheruka gusabirwa kudakurikiranwa

Ubushinjacyaha bw’i Paris buheruka gusaba ko iperereza ryakorwaga ku basirikare b’Abafaransa ku ruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rihagarikwa.

Ni ibyaha byakomeje kugarukwaho, bifitanye isano n’uruhare rw’ingabo z’Abafaransa ubwo zari mu Rwanda muri Operation Turquoise.

Guhera mu mwaka 2005, abantu batandatu barokotse Jenoside, imiryango Survie, FIDH, LDH n’indi itandukanye, yakomeje kugaragaza ko ku wa 27 Kamena 1994 Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye ingabo z’Abafaransa bazisaba kubarinda ariko ntizabyitaho.

Zababwiye kuhaguma bakihisha, zikazagaruka nyuma y’iminsi itatu kubatabara.

Abafaransa bakihava haje ibitero simusiga by’Interahamwe n’abasirikare, bica Abatutsi barenga 4000 mu barenga 6000 bari bahahungiye. Abafaransa bagarutse mu Bisesero kuwa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa.

Iriya miryango yasabye kenshi ko abasirikare bari bayoboye ubwo butumwa bakorwaho iperereza, hakarebwa niba uko gutinda gutabara kutagize ubufatanyacyaha mu byaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ubwo icyo cyemezo ariko cyari kimaze gufatwa, umunyamategeko w’umuryango Survie wari n’umwe mu batanze ikirego, Eric Plouvier, yavuze ko ari icyemezo kibabaje, kuko gituma hatazaboneka ubutabera ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka yatumye Jenoside ishoboka, ruheruka no kugaragazwa muri Raporo Duclert.

Icyemezo cya nyuma ariko kizafatwa n’abacamanza bakora iperereza kuri ibi byaha.

Macron na we ategerejwe I Kigali

Mu gihe hakomeza kugarukwa ku rugendo rwa Perezida Kagame i Paris mu Bufaransa, amakuru yemeza ko muri uku kwezi Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we azagirira urugendo mu Rwanda.

Bimwe mu binyamakuru byemeza ko uru ruzinduko ruzaba ku wa 27, Gicurasi, 2021.

Rwitezweho kubaka icyiciro gishya cy’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wamaze igihe kinini utifashe neza, ahanini kubera kutavuga rumwe ku ruhare rw’u Bufaransa mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Macron azasura u Rwanda atera mu kirenge cya Nicolas Sarkozy, wasuye u Rwanda ayobora u Bufaransa, icyo gihe hari muri Gashyantare 2010.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version