Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkingo Z’Ubushita Bw’Inkende Zageze Muri DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbuzima

Inkingo Z’Ubushita Bw’Inkende Zageze Muri DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 August 2024 1:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Banki y’isi yarangije koherereza Repubulika ya Demukarasi ya Congo inkingo z’indwara y’ubushita bw’inkende imaze kwandura abantu bagera ku 18,000 abagera mu magana bakahagwa.

Abantu 15,000 bo mu Ntara 11 z’iki gihugu gituwe n’abantu barenga miliyoni 99 nibo bazahabwa izi nkingo ku ikubitiro bakaba bangana na 80% by’abayanduye bose.

Umukozi uhagarariye Banki y’isi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Dr. Michel Muvudi niwe wagejeje izo nkingo ku bayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Minisitiri w’ubuzima muri DRC witwa Dr. Roger Kamba avuga ko igihugu cye kizakora uko gishoboye abagenewe izo nkingo bose bakazibona kandi bakazihabwa ku buntu.

Hagati aho Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi Umunya Ethiopia Tedros Adhanom Ghebreyesus aherutse kwakirwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Félix-Antoine Tshisekedi.

Perezida Tshisekedi wa DRC

Adhanom Ghebreyesus yamweremereye ko UN izaha igihugu cye inkingo gikeneye ngo gikingire abagituye kandi ko izo nkingo zizagera no ku bindi bihugu byahuye n’iyo ndwara.

Yaboneyeho no kumubwira ko bidatinze inkingo za mbere z’iriya ndwara zizagera mu gihugu cye.

Yagize ati: “Nemereye Perezida wa Repubulika ko ngiye gukora uko nshoboye igihugu cye kikazabona inkingo bidatinze”.

Tedros Adhanom Ghebreyesus

Repubulika ya Demukarasi ya Congo ni igihugu cya kabiri muri Afurika gihawe inkingo nyuma ya Nigeria.

Ubushita bw’inkende bwamaze kugera no mu Rwanda, abandi bane bakaba ari bo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, cyatangaje ko ari bo bwamaze gufata.

TAGGED:featuredIkigoInkendeInkingoTshisekediUbushitaUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BK Group Ikomeje Kunguka
Next Article Rwanda: Umuryango W’Amadini N’Amatorero Ufite Umuyobozi Mushya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

You Might Also Like

ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi Rusange

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Aba Wazalendo Bongeye Kuba Benshi Muri Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?