Inkomoko Y’Izina ‘Google’

Nushaka kumenya neza amateka y’ikigo cy’ikoranabuhanga gikomeye mu isi, Google, bizagusaba kubanza kumenya amazina y’abantu babiri: Larry Page na Sergey Brin. Bombi nibo bashinze ikigo cya Google  ubwo bigaga muri Kaminuza ya Stanford muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ubwo Larry Page na Sergey Brin bigaga muri iyo Kaminuza, bakundaga gukora ubushakashatsi cyane mu bya mudasobwa.

Bakoraga  amasaha arenze ayo umunyeshuri agenerwa, bakayakoresha mu bushakashatsi ku mikorere ya mudasobwa.

Nyuma bahuje igitekerezo cyo gukora urubuga rwa mbere ku isi rwa murandasi  rwaba ishakiro ry’amakuru menshi ashoboka kandi aho umuntu ashakiye ayo makuru akaba yayabona mu buryo bwihuse.

- Advertisement -

Kubera ko bifuzaga gukora urubuga ruriho amakuru menshi kandi aboneka vuba mu buryo bwihuse, bashatse izina bakwita ikigo cyabo k’uburyo cyaba gisobanutse ubwacyo kandi gisobanura neza ubushobozi bwacyo bwo kubika ingano nini ishoboka y’amakuru.

Larry Page na mugenzi we Sergey Brin bagize ibitekerezo byinshi by’amazina bakita kandi bibasaba igihe kirekire babiganiraho.

Taliki 17 Nzeri 1998 nibwo bashinze iki kigo cyabo k’umugaragaro ndetse banacyandikisha mu mategeko.

Ariko icyo gihe ntabwo kitwaga Google.

Sergei Brin na Larry Page

Bakomeje gushakashaka izina ryacyita, ndetse babaza inshuti n’abaturanyi uko bumva cyakwitwa.

Mu biganiro byabo, batanze amazina atandukanye arimo nka thousand.com, million.com, billion.com n’andi yumvikanisha ubunini bw’amakuru abitswe n’ikigo.

Igihe kimwe Sergey Brin yaje kuzana izina ‘Googol’

Gusa kwari ukumva izina gusa ariko adasobanukiwe imyandikire yaryo.

Iri zina yaribwiye mugenzi we,  baryemeranyaho, bajye no kwandikisha mu mategeko ko ikigo cyabo kitwa Google.

Ubusanzwe umubare munini bawandika ngo ‘Googol’ aho kuba ‘Google.’

Kuva ubwo Google nk’izina ry’ikigo ryarafashe ndetse na Google iba ikimenyabose nk’ishakiro ribitse uruhuri rw’amakuru ryifashishwa na benshi ku isi.

Nyuma iki kigo cyaragutse gikora izindi mbuga zikomeye nka YouTube ndetse n’izindi porogaramu za mudasobwa n’iza telefone zifashishwa na benshi ku isi.

Google kandi yanagize Larry Page na Sergey Brin abaherwe ku isi baza ku rutonde rw’abatunze agatubutse.

Larry page ubu afite umutungo ubarirwa agaciro ka Miliyari 111.9$ n’aho  Sergey Brin abarirwa agaciro ka Miliyari 107.9 $.

‘Googol’: Umubare munini kurusha indi…

Niwo mubare munini kurusha indi

Googol ni ijambo risobanura umubare munini kurusha indi.

Uwubaze mu mazeru wakwandika 1 iherekejwe n’amazeru 100.

Ni uku yandikwa: 10,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000,​000.

Iyi mvugo yahimbywe n’umwana w’imyaka icyenda  witwa Milton Sirotta (1911–1981).

Icyo gihe hari mu mwaka wa 1920.

Googol yaje kuvamo Google

N.B:Iyi ni inyandiko ya Rafiki Gentil

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version