Inkongi, Gukomanyirizwa… Impamvu Zatumye Inkingo Za COVID-19 Ziba Nke Ku Isi

Mu mezi make ashize, uvuye muri Bangladesh, ukambuka muri Nepal ukagera no mu Rwanda, abantu batunguwe no kumva ko inkingo za COVID-19 zabaye nke, bityo ko izari zibagenewe ‘zitakibonetse ku gihe.’ Impamvu ikomeye ni ibibazo byavutse mu ruganda The Serum Institute of India.

Uruganda The Serum Institute of India nirwo ruganda rwakoraga kandi rugatanga inkingo za kiriya cyorezo nyinshi zo gufasha mu mugambi wa COVAX ugamije kuzigeza kuri benshi batuye isi, cyane cyane abo mu bihugu bigitera imbere.

Abanyarwanda baca umugani ngo ‘umuntu yiringira amahirwe mu buzima, amaherere akamurindira ngo bagendane’

Ibi ni ko byagendekeye abatuye isi muri rusange kuko ikigo The Serum Institute of India nacyo cyaje gukomwa mu nkokora n’ibibazo byaje bitunguranye birimo gukomanyirizwa, inkingo zarwo ntizakirwe bazishinja kutuzuza ubuziranenge.

- Advertisement -

Ibi byakozwe n’abatuye ibihugu bimwe na bimwe cyane cyane iby’i Burayi.

Hari bamwe bavuze ko iri komanyirizwa ryatewe n’ishyari no guhimana hagati y’abanya burayi bakiri mu Muryango wunze ubumwe w’u Burayi n’Abongereza bawivanyemo.

Kubera ko uruganda rukora inkingo za AstraZenica ari urw’Abongereza ariko rukorera mu Buhinde, abasesenguzi bavuga ko u Burayi bwanze kuzigura mu rwego rwo kwima isoko Abongereza.

Indi mpamvu yakomye mu nkokora ikorwa n’ikwirakwiza ry’inkingo za AstraZenica ni uko hamwe mu hantu zikorerwa( labolatoire), hafashwe n’inkongi.

Umugambi wa COVAX wari waremeye kuzoherereza ibihugu 92 inkingo za COVID-19 zigera kuri miliyoni 200 ziturutse mu Kigo The Serum ariko wohereje inkingo miliyoni 30 gusa.

Ibi bibazo byombi byerekana ko kwizera ko uruganda rumwe ruzakora inkingo zihagije abatuye isi, ari ukutareba kure kuko iyo ruhuye n’ibibazo bituma umugambi wose ukomwa mu nkokora.

Aya makuru mabi aravugwa mu gihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi ritangaza ko mu gihe cyose abatuye ibihugu bikennye baba badakingiwe ku mubare uhagije, COVID-19 izakomeza kuzahaza abantu kandi ikajya ihindura imiterere yayo n’ubukana bwayo.

Kubura inkingo za AstraZenica zihagije byatumye ibihugu bikennye byiheba, bibona ko bitengushwe kuko byari byariteguye kandi byizeye kuzabona ziriya nkingo zigatabara ababituye.

Guhera muri Mata, 2021 kohereza inkingo mu rwego rwa COVAX mu bihugu bikize byagenze biguru ntege.

Ibibazo ni byinshi…

Umuyobozi w’ikigo  The Serum of Institute of India Bwana Adar Poonawalla, avuga ko na mbere y’uko ibibazo byo gukwirakwiza inkingo mu rwego rwa COVAX bihura n’inzitizi, bagize ikibazo cy’uko u Buhinde bwatinze kubaha uruhushya rwo gusohorera ziriya nkingo ku butaka bwabwo ndetse uruganda rubura n’aho ruzibika kuko zisaba ahantu hihariye.

Avuga ko ku ikubitiro bakoze inkingo miliyoni 70, bakora nke kuko batari bizeye neza uko ibintu bizagenda, kuko u Buhinde bwari butarabaha uruhushya rusesuye rwo kuzikora hanyuma n’abo ngo bashake aho bazibika hagutse mbere y’uko zihabwa abo zagenewe.

COVAX yari bufashe ibihugu byinshi ariko yakomwe mu nkokora

Kubura inkingo byatumye hari ibihugu bitekereza uko byazibona bitabaye ngombwa kurambiriza kuri COVAX.

Kimwe muri byo ni Nepal, iyi ikaba ituranye n’u Buhinde ndetse na Bangladesh.

Yabitewe n’uko mu baturage miliyoni 28 , Nepal yabonye miliyoni 2.38 z’inkingo.

Aho Ikigo Serum gihuriye n’ibibazo rero, byatumye ziriya nkingo zari zaremerewe Nepal zitaboneka. Yari yiteguye kuzabona miliyoni 13 ariko yabonye inkingo miliyoni nke.

Impamvu yatumye Ikigo Serum Institute of India kizerwa kigahabwa uburenganzira bwo gukora ziriya nkingo ari uko gifite ubushobozi bwo kuzikora kandi ku bwinshi.

Ibi ariko siko bikiri kuko u Buhinde bwasabye kiriya kigo kubuha inkingo mbere y’uko zihabwa abandi cyane cyane ko cyubatswe ku butaka bwabwo kandi nabwo bukaba buzikeneye cyane bitewe n’ubukana kiriya cyorezo kuhafite.

Ibi byatumye amahanga abona ko kugira ngo  azabone inkingo zihagije bizayasaba igihe, ndetse bamwe bavuga ko bizageza mu mpera z’umwaka wa 2021.

U Bushinwa bushobora kuziba icyuho…

Icyuho cyatewe n’uko u Buhinde butagishoboye guha isi inkingo zihagije za kiriya cyorezo, gishobora gusibwa n’u Bushinwa, bwiteguye gukora inkingo nyinshi mu bigo byabwo byitwa Sinovac Biotech Ltd. Na  Sinopharm Group Co.

Igihugu cya mbere cyakoresheje inkingo nyinshi cyavanye mu Bushinwa ni Pakistan, kimaze gukurayo inkingo miliyoni 11.8 nk’uko bivugwa n’umujyanama muri Minisiteri y’ubuzima witwa Faisal Sultan.

Poonawalla uyobora Ikigo The Serum Institute of India aherutse kubwira the Bloomberg ko ikibazo cyo kubura aho babika inkingo zarangije gukorwa cyababereye ingorabahizi kuko aho bari bizeye abakiliya( mu Burayi) babaye nk’ababakomanyirije.

Inkongi yadutse muri ruriya ruganda muri Mutarama, 2021 nayo yabaye ikibazo kuko hari ibikoresho bimwe byahiye, bikoma mu nkokora akazi.

Ikindi kibazo ni uko ubuyobozi bwa ruriya ruganda rwagize ikibazo cyo kumenya umubare w’inkingo u Buhinde buzagura bityo bikakigora guteganya imibare yarwo.

Mbere u Buhinde bwari bwasanye inkingo miliyoni 11 ariko biza guhinduka ziriyongera kubera ubwandu bwakomeje kuhiyongera.

Kuba uruganda rwo mu Buhinde rwari rwariyemeje gukorera isi inkingo za COVID-19 rwaragize ibibazo kandi nta rundi rwari rwiteguye kuhagoboka, byakomye mu nkokora umugambi wo kuzigeza ku batuye isi kandi vuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version