Uwashaka Yacisha Make Tukabana Neza- Perezida Kagame

Perezida Kagame ubwo aheruka kuganiriza abavuga rikijyana mu Ntara y’Amajyaruguru, yakomoje ku bantu bagambanira u Rwanda baba mu gihugu cyangwa hanze yacyo. Ababwira ko biri mu nyungu zabo kubanira neza u Rwanda ‘kurusha kuruhemukira.’

Kagame yavuze ko hari abantu bahoze mu nzego nkuru za Politiki no mu za gisirikare bahunga igihugu bagera hanze bakarugambanira, bakizezwa ko bazaterwa inkunga n’aho bahungiye kugira ngo bagaruka bakureho ubutegetsi buri mu Rwanda.

Bamwe ngo bahoze ari Abajenerali, abandi ari aba Minisitiri n’abandi.

Perezida Kagame yavuze ko  bitangaje ko bariya bantu iyo bageze iyo mu mahanga abo bahasanze batababaza ikibazanye, ahubwo bakabakira neza.

- Kwmamaza -

Avuga ko iyo bagezeyo abo bahasanze babaha ikaze, bakabizeza ko bagiye gukorana nabo kugira ngo bazasubire yo bahindure aho bavuye, ‘bamere nk’abo.’

Ati: “ Ibi rero byaranze kandi aho abo bari hose, ntacyo bigeze babafasha kandi bari hanyuma y’uko bavuye bameze bakiri hano.”

Perezida Kagame avuga ko icyo abavuye mu Rwanda bakorera hanze, ari ukurutuka ariko ngo nta muntu wishwe n’ibitutsi.

Kuri we, ikica ni ibitutsi n’inzara abo avuga ko batuka u Rwanda bafite.

Kuba ibyo abo bantu bavuga basebya u Rwanda bitagira icyo bitanga ngo biterwa n’uko Abanyarwanda babinyomoza, bakabitesha agaciro.

Yemeza ko Abanyarwanda bazi aho bavuye, aho bageze n’icyahabagejeje ari bo bahangana n’abatuka cyangwa bagatukisha u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu avuga ko Abanyarwanda bazi neza abo bantu babatukira igihugu, amazina yabo yose ngo barayazi.

Perezida Kagame yabwiye abari bamuteze amatwi u Rwanda ari igihugu gifite intego yo gutera imbere kandi ko abantu bose bashaka kurukoma mu nkokora batazabishobora, ahubwo ko byaba byiza babiretse bakifatanya n’abandi mu kurwubaka.

Ati: “Kwibwira ko, yaba ari abari hanze, abari hano , bakibwira ko bagira batya bagahindura ibintu uko babyifuza byo, ni ukwanga kumva ukuri gusa n’aho ubundi barabwiwe bihagije kandi bamaze kubona ingero nyinshi. Uwashaka Yacisha Make Tukabana Neza.”

Abasirikare bakuru n’abapolisi bakuru bari muri kiriya kiganiro
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version