Mu gihe Abashinwa barembejwe n’ubushyuhe bwageze kuri 40C, mu Burayi ho inkongi yabiciye! Ibihugu biri mu Majyepfo y’u Burayi nibyo byibasiwe umuriro ndetse ngo uri gukwira n’ahandi utaragera kubera umuyaga.
Ikindi ni uko ari impungenge ko ubushyuhe bwinshi bwitezwe mu Cyumweru gitaha buzatuma n’aho inkongi iteragera, ihagera kubera ko ubushyuhe butiza umurindi uyaga nawo ugakwiza umuriro henshi.
Ibihugu byibasiwe ni u Bufaransa, Portugal, Espagne n’u Bugereki.
Abayobozi muri biriya bigo basabye abatuye ibice byugarijwe n’inkongi kuba bitegura kuzinga utwangushye bagahunga.
Mu Bufaransa ahantu hangana na Hegitari 10,000 hamaze gushya.
Ni inkongi yatangiye mu ntangiriro z’Icyumweru kirangira kuri uyu wa 17, Nyakanga, 2022.
Muri Espagne hari ubushyuhe bungana na 45.7C. Abantu 3,000 bamaze gukurwa mu byabo barahunga.
Minisiteri y’ubuzima muri Portugal ivuga ko abantu 238 bamaze gupfa bazize kubura amazi mu mubiri.
Biganjemo abageze mu zabukuru kuko n’ubundi amaraso yabo aba yaratangiye gucika intege.
Siporo yo kurira umusozi wa Mont Blanc mu Bufaransa yabaye ihagaritswe kugrira ngo hatagira uhanuka kubera ko urubura ruri kuyenga bitewe n’ubushyuhe bwinshi.
Uku kuyenga guherutse gutuma abantu 11 bapfa bitewe no guhanuka ku rubura ubwo buriraga ibisozi by’urubura byitwa les Alpes ku gice cy’u Butaliyani.