Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inkongi Yibasiye U Burayi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inkongi Yibasiye U Burayi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2022 1:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Baragerageza kuzimya
SHARE

Mu gihe Abashinwa barembejwe n’ubushyuhe bwageze kuri 40C, mu Burayi ho inkongi yabiciye! Ibihugu biri mu Majyepfo y’u Burayi nibyo byibasiwe umuriro ndetse ngo uri gukwira n’ahandi utaragera kubera umuyaga.

Ikindi ni uko ari impungenge ko ubushyuhe bwinshi bwitezwe mu Cyumweru gitaha buzatuma n’aho inkongi iteragera, ihagera kubera ko ubushyuhe butiza umurindi uyaga  nawo ugakwiza umuriro henshi.

Ibihugu byibasiwe ni u Bufaransa, Portugal, Espagne n’u Bugereki.

Abayobozi muri biriya bigo basabye abatuye ibice byugarijwe n’inkongi kuba bitegura kuzinga utwangushye bagahunga.

Mu Bufaransa ahantu hangana na Hegitari 10,000 hamaze gushya.

Ni inkongi yatangiye mu ntangiriro z’Icyumweru kirangira kuri uyu wa 17, Nyakanga, 2022.

Muri Espagne hari ubushyuhe bungana na 45.7C. Abantu 3,000 bamaze gukurwa mu byabo barahunga.

Minisiteri y’ubuzima muri Portugal ivuga ko abantu 238 bamaze gupfa bazize kubura amazi mu mubiri.

Biganjemo abageze mu zabukuru kuko n’ubundi amaraso yabo aba yaratangiye gucika intege.

Siporo yo kurira umusozi wa Mont Blanc mu Bufaransa yabaye ihagaritswe kugrira ngo hatagira uhanuka kubera ko urubura ruri kuyenga bitewe n’ubushyuhe bwinshi.

Uku kuyenga guherutse gutuma abantu 11 bapfa bitewe no guhanuka ku rubura ubwo buriraga ibisozi by’urubura byitwa  les Alpes ku gice cy’u Butaliyani.

Baragerageza kuzimya
Umuriro wibasiye ibihugu byo mu Majyepfo y’u Burayi
Bumiwe
Abashinzwe kurwanya inkongi bari gukora uko bashoboye ariko biragoye
TAGGED:BufaransaButaliyanifeaturedInkongiUmuriro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inkotanyi Zakoze Ibyasaga N’Ibidashoboka- Gen Bayingana
Next Article Afurika y’Epfo: Buri Mwaka Abantu 20,000 Bicwa n’Abagizi Ba Nabi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

You Might Also Like

Mu mahanga

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibishanga Bya Kigali Biri Gutunganywa Bizatahwa Muri Kamena 2026-REMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?