Abahanga bavuga ko inkongi ziri kwaduka hirya no hino ku isi muri iyi myaka ari intangiriro y’ibyago bizagera ku bantu niba batagabanyije mu buryo bufatika ibyuka bihumanya bohereza mu kirere ikiremwamuntu gisangiye.
Ni ibyatangarijwe ikinyamakuru CNN, aho abahanga bemeza, badaca ku ruhande, ko umuriro uri gutwika ibice by’Uburengerazuba bushyira Amajyaruguru y’Uburayi ari bwo ugitangira kwaka kuko ibihe biri imbere ngo bizatuma isi ikubitika bigatinda!
Ibihe ku isi byarahindutse k’uburyo aho umuriro utari gutwika ngo ukongore ibyo uhasanze byose, hari za serwakira zikomeye ziza zigakukumba byose zikajugunya kure ari nako zikurikiwe n’imvura nyinshi iteza inkangu, imyuzure n’indwara zitandukanye.
Muri Amerika ubushyuhe bwageze kuri dogere selisiyusi 43, ubu bukaba ari ubushyuhe bugiye kumara iminsi 19 budakuraho.
Byatumye hari ibice byadukwamo ikibazo cy’umwuma mu bantu bakuze cyane cyane abatuye muri Leta ya Arizona.
Mu gihe muri Amerika ari uko byifashe, mu Burayi bw’Amajyepfo ho ubushyuhe bwabakururiye inkongi ikomeye.
Ahibasiwe ni mu Bugereki, muri Espagne no mu Busuwisi.
Muri Aziya n’aho ubushyuhe bwageze kuri dogere selisiyusi 50 aho ni mu Bushinwa mu gihe muri Koreya y’Epfo, mu Buyapani no mu Majyaruguru y’Ubuhinde imvura iri kubica bigacika.
N’ubwo abantu babibona muri rusange bagakuka umutima, abahanga mu by’ikirere bavuga ko ibihe biri imbere ari bibi kurushaho.
Umwarimu muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya mbere ikomeye mu Bwongereza yitwa University of Reading witwa Hannah Cloke avuga ko ‘abavuga ari abatarabona.’
Avuga ko igihe cyose abantu bazaba batarahagarika ibintu bakora bigahumanya ikirere, ibyo bazavuga byose bizaba ari ukwiganirira.
Ati: “ Abantu ntibashobora kwiyumvisha akaga kabategetse niba ntacyo bakoze ngo barekere aho guhumanya ikirere.”
Muri rusange abahanga bavuga ko ikirere cy’isi cyangiritse cyane kubera imyuka igihumanya ituruka henshi ariko cyane cyane mu nganda.