Inkuba Zimaze Kwica Abantu 20 Guhera Muri Mutarama

Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi igaragaza ko guhera muri Mutarama kugeza ku wa 20 Gashyantare 2022 inkuba zishe abantu 20 zikomeretsa 54, zibakubita barimo kureka amazi, bugamye munsi y’ibiti cyangwa bari mu yindi mirimo.

Ni imibare igaragaza ko muri rusange abantu bishwe n’ibiza bose hamwe ari 48, mu gihe abo byakomerekeje ari 93.

Ni imibare yatangajwe mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi mu gihugu, ndetse Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) giheruka gutangaza ko nubwo mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2022 hateganyijwe imvura isanzwe mu bice byinshi by’igihugu, hari aho iziyongera.

Imibare igaragaza ko mu bapfuye, 7 bishwe n’imivu, 7 bicwa n’inkangu, 20 bicwa n’inkuba, 11 bicwa n’impanuka z’ibirombe naho 3 bahitanwa n’imvura nyinshi.

- Kwmamaza -

Inzu zasenyutse muri icyo gihe ni 515, naho imirima y’imyaka yangiritse igera muri hegitari 484.31.

Muri icyo gihe kandi inkuba zishe inka 20 n’andi matungo 11.

Iyi mibare kandi yerekana ko mu Karere ka Muhanga ariho hapfuye abantu benshi (7), Ngororero (5) na Rubavu (5). Ahakomeretse benshi ni mu karere ka Huye (16), Ngororero (9), naho Karongi, Kayonza na Rubavu buri karere gafite abantu 7.

Uturere twasenyutsemo inzu nyinshi ni Gisagara (89), Nyagatare (71) na Rubavu (46).

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi yasabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibiza mbere y’uko biba, no guhangana n’ingaruka zabyo bimaze kuba.

Yasabye abahinzi kwibuka guca no gusibura imirwanyasuri ndetse no gutera ibiti n’ibyatsi bifata ubutaka, gutekereza ku mabwiriza agenga imyubakire nko kubaka ahakwiye, no kuzirika ibisenge by’inzu bigakomera ku nkuta hakoreshejwe impurumpuru n’imikwege.

Harimo kandi gufata amazi y’imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n’ubundi buryo kugira ngo ayo mazi y’imvura akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n’ibindi bikorwa bizegereye;

Yanasabye abaturage gusibura imigezi yuzuyemo imicanga, ibitaka n’indi myanda; gusibura imirwanyasuri ku misozi kugira ngo ifate amazi no guteraho ibyatsi nk’urubingo.

Minisiteri y’ubutabazi yasabye abaturage kandi kwimuka mu manegeka no mu bishanga, mu nzu zishaje n’izindi zishyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga kuko ziba zishobora kugwa igihe cyose haguye imvura nyinshi.

Yakomeje ibasaba “Gukurikiza amabwiriza yo kwirinda inkuba arimo kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa no guhagarika imirimo abantu bakajya kugama mu nyubako iri hafi, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikoresha umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.”

Biteganywa ko mu mezi atatu ari imbere imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 300 na 400. Iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Imvura iringaniye izaba iri hagati ya milimetero 400 na 500, iteganyijwe mu bice bito by’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Ntara y’Amajyepfo mu ntara y’Iburengerazuba no mu Ntara y’amajyaruguru.

Ni mu gihe imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 500 na 600, iteganyijwe mu bice bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyane cyane mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Akarere ka Rubavu.

Izagwa kandi mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version