Biragoye Kubona Amagambo – Perezida Kagame Yababajwe n’Urupfu Rwa Dr. Paul Farmer

Perezida Paul Kagame yavuze ko bigoye kubona amagambo wakoresha mu kuvuga urupfu rw’umuganga akaba n’inshuti y’u Rwanda, Dr. Paul Farmer, witabye Imana kuri uyu wa Mbere afite imyaka 62.

Yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu buriri bwe, mu Rwanda.

Dr. Farmer ni umwe mu bashinze umuryango Partners in Health wamenyekanye mu Rwanda nk’Inshuti mu buzima, ari nawo watangije kaminuza y’ubuzima, University of Global Health Equity, UGHE, ikorera i Butaro mu karere ka Musanze.

Mu 2019 Perezida Kagame yamwambitse umudali wiswe Order of Outstanding Friendship – Igihango, kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

- Advertisement -

Perezida Kagame yanditse kuri Twitter ati “Biragoye kubona amagambo wakoresha mu kuvuga inkuru ibabaje y’urupfu rwa Paul Farmer – umuntu, umuganga, umugiraneza. Yari abumbiye hamwe ibintu byinshi bigoye kubona mu muntu umwe.”

“Ingano y’igihombo asize kiri mu buryo bwinshi ku muntu ku giti cye, ku Rwanda nk’igihugu (yakundaga ndetse yahaye umusazu mu kongera kwiyubaka), ku muryango wanjye nanjye ubwanjye. Nzi neza ko hari benshi babyumva batyo muri Afurika no hanze yayo.”

Yihanganishije umugore wa nyakwigendera Didi Bertrand Farmer, abana batatu babyaranye n’inshuti n’abavandimwe.

Urubuga rwa Partners in Health rugaragaza ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005.

Wafashije cyane Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no gufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Muri ubwo bufatanye kandi harimo imikoranire n’Ibitaro by’Akarere bya Butaro byo mu karere ka Burera, bimaze kuzobera mu kuvura indwara za kanseri.

Ikigo cy’Icyitegererezo mu kuvura kanseri cya Butaro, Butaro Cancer of Excellence, cyafunguwe mu 2012. Bibarwa ko buri mwaka kivura abaturage 1700.

Mu 2015 uyu muryango wibarutse umushinga mushya, University of Global Health Equity (UGHE), ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga ya Bill & Melinda Gates Foundation na Cummings Foundation.

Iyi kaminuza Dr. Farmer yari ayibereye umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor), mu buzima bwayo bwa buri munsi iyoborwa na Prof Agnes Binagwaho.

Mu 2019 Partners in Health yafunguye Butaro Cancer Support Center, ikigo cyakira abarwayi mu gihe baba bitabwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version