Undi Muhanda Muri Kigali Uzajya Uhindurwa Akabari Muri ‘Weekend’

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera ku wa Gatanu, umuhanda w’amabuye unyura mu gace karangwamo utubari twinshi na resitora ku Gisimenti mu Karere ka Gasabo uzajya ufungwa mu mpera z’icyumweru, ibinyabiziga bihe rugari abakiliya b’ibiribwa n’ibinyobwa.

Ni icyemezo cyaherukaga gufatwa kuri imwe mu mihanda y’Akarere ka Nyarugenge nk’ahashyizwe Imbuga City Walk mu Mujyi wa Kigali rwagati n’ahantu abakiliya bafatira “Thé Vert’ mu Biryogo, i Nyamirambo.

Umujyi wa Kigali watangaje uti “Banyakigali, Umujyi wa Kigali washyizeho uburyo bushya bwo kwidagadura mu Gisimenti. Kuva kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25/02/2022, buri weekend, Umuhanda KG 18 Ave uzajya ufungwa ku binyabiziga, resitora n’utubari bibashe kwagurira imyanya y’abakiriya hanze mu muhanda.”

“Iyi gahunda (Car Free Weekends) ku muhanda KG 18 Ave Gisimenti, izajya itangira kuva kuwa Gatanu saa 16h00 kugeza ku cyumweru saa 18h00. Umuhanda KG 176 St n’imihanda iwuhuza n’uwa KG18 Ave niho hashobora guparikwa ibinyabiziga. Tunezerwe, twirinda gutwara mwanyoye ibisindisha.”

- Advertisement -

Uyu muhanda usanzwe ari nyabagendwa cyane mu bihe by’impera z’icyumweru, kuko wegereye utubari dukundwa na benshi, amaduka acuruza inzoga za likeri (liquors) n’ibindi.

Bijyanye n’ibinyabiziga bikunze kuba bihacucitse mu mpera z’icyumweru, bizasaba ko abakiliya bajya bashaka aho basiga imodoka zabo.

Umujyi wa Kigali wasabye ba nyiri amaresitora n’utubari, abakozi n’abakiriya kubahiriza ingamba zose zashyizweho zo kurwanya no kwirinda Covid-19.

Aka gace mu mpera z’icyumweru kaba gashyushye cyane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version