Abashinzwe iteganyagihe bavuze ko inkubi yiswe Karina ikomeje gukomera ubu ikaba yageze cyo mu cyiciro cya kane aho iri kugana muri Amerika iciye ku Nyanja ya Pasifika.
Ikigo cy’Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe gukurikirana inkubi zikomeye kitwa National Hurricane Center cy’i Miami, cyatangaje ko Karina iri kongera ubukana mu buryo bwihuse kuva yatangira kuri iki Cyumweru, bitewe ahanini n’amazi ashyushye ari kure y’inkombe.
Kuri uyu wa Mbere italiki 31, Kanama(2026), iyi nkubi yari ikomeye cyane, ifite umuyaga ufite umuvuduko ntarengwa wa 233 km/h.
Yageze kuri uyu muvuduko ubwo yari igeze mu Burengerazuba no mu Majyepfo ubwo ivuye ku mpera y’Amajyepfo y’igice cya Baja muri California no muri Mexico.
Nubwo ari uko bimeze, nta mpuruza ubuyobozi bw’ibice iri kuganamo buraha abahatuye ngo batangire bahambire utwangushye inzira zikigendwa.
Icyakora, abashinzwe iteganyagihe bavuze ko imiraba ishobora kugira ingaruka ku bice bimwe bya Mexico ndetse bikaba bishoboka ko yagera no mu Majyepfo ya California.
Abashinzwe iteganyagihe bavuze kandi ko kuri uyu wa Mbere Karina yashoboraga gukomeza gukomera, nubwo nyuma yaho hashoboraga kubaho ihindagurika mu mbaraga z’uyu muyaga wa karundura.
Undi muyaga bise Lowell nawo ikomeje kwiyongera mu mbaraga
Ahandi muri Pasifika hari undi muyaga bise Lowell ufite umuvuduko wa kilometero 60 ku isaha ariko ushobora kuza kwiyongera uri kwerekeza mu Burasirazuba-Amajyepfo y’Uburasirazuba uvuye i Hilo muri Hawaii.
Abashinzwe iteganyagihe bavuze ko Lowell ishobora guhinduka umuyaga ukomeye kurushaho cyane cyane amasaha niyegereza umugoroba no mu ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri italiki 01, Nzeri(9), 2026.
Nubwo uyu muyaga utaragera ku rwego kuba serwakira ikomeye, abahanga bavuga ko uzageza rwagati muri iki cyumweru wakaze cyane ndetse ngo uzaba uri kototera ibirwa bya Hawaii.
Ese amazina y’inkubi ahora ari ay’abagore?
Oya! si ukuri ko inkubi z’umuyaga zikomeye zose zitwa amazina y’abagore.
Impamvu amateka y’iyi miyaga ahanini yahawe amazina y’abagore ashingiye ku byo abahanga mu by’ikirere bo mu kinyejana cya 20 bari bahisemo gushingiraho bit aiyo miyaga.
Mu myaka yabanje, abahanga bitaga umuyaga ukomeye izina ry’aho wibasiye cyangwa amatariki, bikaba byarateraga urujijo.
Kuva mu 1979, amazina y’abagabo yatangiye kujya asimburana n’ay’abagore muri sisitemu ikoreshwa muri Atlantika na Pasifika y’Iburasirazuba.
Ibi byaje guhinduka kuko amazina atoranywa mbere agashyirwa ku rutonde, izina rigatangwa bitewe n’uko umuyaga woroheje cyangwa ukomeye.
Nk’ubu umuyaga Karina uba warateganyijwe mbere y’igihe kugira ngo nihagira inkubi izaduka mu gihe kiri imbere ikaza ifite ubukana busanzwe bugenwa ngo ibe ukomeye, izitwe gutyo.
Iyo inkubi igeze ku rwego rwa kane nk’uko bimeze kuri Karina, nibwo ihabwa izina riba ryarateguwe mbere, bityp rero ntaho bihurira no kuba iry’umugore cyangwa iry’umugabo ry’umugore.
Ikintu kigeze gutangaza abahanga ni uko hari abantu bumvaga ko kuba umuyaga wahawe izina ry’abagore biba bivuze ko uba udakomeye.
Uko iminsi yashiraga , baje kubona ko ahuubwo ibyo ari ikinyuranyo cy’ukuri kuko nk’inkubi yiswe Katrina yari kabutindi.
Katrina yabaye muri Kanama(8) 2005, ubwo yageraga ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hafi ya New Orleans, Louisiana.
Yateje umwuzure ukomeye cyane i New Orleans, nyuma y’uko imiyoboro yo gukumira amazi (levees) isenyutse ahantu henshi.
Katrina yabaye imwe mu mpanuka kamere zikomeye kandi zahenze cyane mu mateka ya Amerika, ihitana abantu barenga 1,800 kandi itera ibyangiritse byabarirwaga mu miliyari z’amadolari.
Dore inkubi zabaye ku isi zikomeye kandi zifite amazina y’abagore n’ay’abagabo:
Zose zateye ziciye hejuru y’inyanja ya Atalantika, ikaba iya kabiri mu bunini nyuma y’inyanja ya Pasifika.
Amazina y’abagabo
*Michael — 2018.
*Dorian — 2019.
* Ian — 2022.
* Milton — 2024.
Amazina y’abagore
*Katrina — 2005.
* Rita — 2005.
*Maria — 2017.
* Irma — 2017.
*Laura — 2020.
* Florence — 2018.

