U Rwanda Rugiye Kwifashisha Inkingo Za COVID-19 Za Johnson & Johnson

Nyuma y’igihe u Rwanda rwifashisha inkingo za Pfizer-BioNTech na AstraZeneca mu gukingira COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko rwamaze no gutumiza iza Johnson & Johnson.

Izi nkingo zitandukanye n’izisanzwe kuko ho umuntu aterwa urukingo rumwe, mu gihe izindi ari ebyiri.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yabwiye RBA ati “Hari amasezerano twasinyanye na Pfizer nka Guverinoma y’u Rwanda avuga ko tuzabona  inkingo zigera miliyoni 3.5 zirenga ho gatoya zigomba kugera mu gihugu guhera uyu munsi kugera mu kwezi kwa 12. Twatangiye kubona zimwe muri zo, birumvikana ko turi mu biganiro kugira ngo zize vuba nk’uko twabyumvikanye mu masezerano. ”

“Ikindi ni uko hari andi masezerano twashyize ho umukono yo kuzabona inkingo za Johnson and Johnson zingana na miliyoni 2.1 zirenga ho gato, nazo dutegereje guhabwa amatariki y’igihe zizatangirira kugera mu gihugu. Birumvikana zose ntabwo zizagera mu gihugu mbere y’ukwezi kwa 12. Ni urukingo hashize iminsi itari myinshi cyane rwemejwe, ariko hari icyizere ko hari umubare ushimishije uzaboneka mbere y’uko umwaka urangira.”

Uru rukingo igerageza ryagaragaje ko rutanga ubwirinzi kuri 66.3%. Uru rukingo rujya runitirirwa ikigo Janssen Biotech Inc. cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kirukora.

Kurubika kandi biroroshye kuko rushyirwa ahantu hakonje hagati ya dogere Celsius 2-8, rukahamara hagati y’amezi atatu n’ane n’igice. Ni ukuvuga ko ruzabikwa muri firigo zisanzwe z’inkingo.

Bitandukanye n’urwa Pfizer rubikwa ahantu hakonje kugeza muri dogere celcius 70 munsi ya zeru, ku buryo byasabye u Rwanda kugura firigo zihariye zo kubika izo nkingo.

Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije

Hazakomeza gukingirwa abantu bafite imyaka guhera ku myaka 50 kuzamura n’a bafite ibyago byinshi byo kuremba no gupfa.

Kugeza Ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abaturage ibihumbi 392, mu gihe intego ari ugukingira miliyoni 7.8 mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

Mu gihe abantu benshi batarakingirwa, Covid-19 ikomeje guhitana abantu benshi kubera ubwandu bwinshi bwa Covid-19 yihinduranyije ya delta.

Hamaze gupfa 755 barimo 13 bapfuye kuri uyu wa Gatanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version