Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intambara Twatangije Kuri Palestine Ntizahagarara Kubera Gutakamba Kw’Abantu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Intambara Twatangije Kuri Palestine Ntizahagarara Kubera Gutakamba Kw’Abantu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 May 2021 1:30 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ingabo Bwana Benny Gantz akaba yarigeze no kuba Umugaba mukuru w’ingabo za Israel yavuze ko igihugu cye  cyatangije intambara kuri Palestine kandi ko noneho batazayihagarika ngo ni uko amahanga yatakambye.

Yabwiye Times of Israel ko ibikorwa bya gisirikare Israel iri gukora muri Gaza bizamara igihe cyose gikenewe kugira ngo barangize icyo yise ‘umwanduranyo w’abanzi ba Israel.’

Benny Gantz yagize ati: “ Israel ntiyiteguye guhagarika intambara yatangiye. Kugeza ubu nta tariki ntarengwa dufite yo guhagarika ibikorwa byacu bya gisirikare. Gusa icyo nababwira ni uko bizahagarara ari uko twizeye ko abaturage bacu batekanye kandi mu buryo burambye. Iby’amarira no gutakamba ngo twunamure icumu byo babe babishyize  ku ruhande.”

Hashize igihe gito hatangiye imirwano hagati ya Polisi ya Israel n’abanya Palestine badashaka ko Israel yigarurira burundu igice cya Yeluzalemu y’i Burasirazuba.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo ingabo za Israel zatangiye kohereza ibifaro mu gace kegereye ahabera iriya midugararo.

Icyari cyaratangiye ari imyigaragambyo isanzwe ubu cyarangije  kuvamo intambara yeruye nyuma y’uko Hamas irashe kuri Israel ibisasu bya rocket yiswe A-120.

Hamas ni umutwe wa gisirikare urinda agace ka Gaza muri Palestine, ikaba itemera ko Israel ari igihugu.

Iyi niyo ngingo nkuru ituma Palestine idashobora kubana neza na Israel kuko kuri Israel umuntu wese utemera ko Israel ari igihugu cyigenga badashobora gucana uwaka.

Hamas ivugwa ko yarashe rocket  zirenga zirindwi mu Cyumweru gishize, zose zikaba zararashwe i Yeruzalemu.

Hari n’indi iherutse kuraswa i Haifa.

Mu gace ka Ashkelon naho kuri uyu wa Kabiri harashwe ibisasu ndetse bihitana abagore babiri.

Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yatangaje ko igisirikare cya Israel kiri gucungira ibintu hafi kandi kiteguye kugira icyo gikora bidatinze.

Kuri uyu wa Kabiri kandi ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Israel bwahuye bwungurana ibitekerezo by’icyakorwa.

Bisa n’aho icyavuye muri iriya nama ari ugutangira kurasa muri Gaza kandi bigakoranwa imbaraga nyinshi.

Minisitiri w’ingabo wa Israel Bwana Benny Gantz
TAGGED:featuredGazaIntambaraIsraelMinisitiriNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi, Nyamagabe, Ruhango…Niho Hari Imiryango Myinshi Y’Abatutsi Yazimye
Next Article Umugabo Yitabaje RIB Nyuma Yo Gufata Umugore We Amuca Inyuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?