Amerika na Iran byongeye kugabana ibitero mu Burasirazuba bwo Hagati ku munsi wa kabiri wikurikiranya.
Ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Amerika bwatangaje ko ubwato bw’intambara USS Michael Murphy (DDG 112) bwarashe misile zo mu bwoko bwa Tomahawk ziva ahantu hatatangajwe, mu rwego rw’ibitero bishya Amerika yagabye mu ijoro ryakeye ahantu hatandukanye muri Iran.
Amerika na Iran byongeye kurasanaho, ibintu byarushijeho guhungabanya agahenge kemeranyijweho hagati y’ibihugu byombi muri Mata.
Amerika yatangaje ko ibitero yagabye byari ibyo “kwirwanaho” kandi byibasiye ibirindiro bya gisirikare, ibikoresho by’ubutasi n’ahari radar mu Majyepfo ya Iran.
Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make Perezida wa Amerika, Donald Trump, avuze ko ingabo za Amerika zizatera Iran “zikomeye”, kandi ko Tehran “yatinze cyane kugera ku masezerano” yo kurangiza intambara burundu.
Mu gusubiza, Iran nayo yagabye ibitero ku bikorwa bya gisirikare bya Amerika biri mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati, iki gikorwa kikaba kiri buzambye ubucuruzi mpuzamahanga bushingiye ahanini ku bikomoka kuri petelori.
Ibirindiro bya gisirikare bya Amerika biri muri Bahrain na Kuwait byarashwe n’ingabo za Iran ku munsi wa kabiri wikurikiranya, mu gihe umutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) watangaje ko warashe misile za balisitiki ku kigo cy’ubuyobozi cya Amerika kiri muri Jordan, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran.
Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri Bahrain yatangaje ko impanda( sirens) ziburira abaturage ibitero byo mu kirere zumvikanye mu ijoro ryakeye, naho ingabo za Kuwait zitangaza kuri X ko uburyo bwazo bwo kurinda ikirere bwahagaritse “ibisasu mu kirere”.
Kuwait kandi yatangaje ko yafunze by’agateganyo ikirere cyayo kubera ibyo bitero bya Iran.
Muri uku gukara kw’amakimbirane, ingabo za Iran zavuze kandi ko zibasiye ubwato bubiri butwara peteroli ubwo bwanyuraga mu muhora wa Hormuz, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya Leta ya Iran, nubwo nta gihamya yigenga ihari yabihamije.
Mu gihe Abanya Iran ari uko babyemeza, Amerika yo ivuga ko ibyo atari byo, ahubwo ko ubwato bw’ubucuruzi buri kubisikana neza.
Ingaruka zihuse…
Ibiciro bya peteroli byahise bizamuka nyuma y’itangazo ry’ifungwa ry’uwo muyoboro n’amakuru y’igitero ku mato.
Akagunguru ka petelori gafatwa nk’igipimo ngenderwaho ku rwego rw’isi, kazamuye ikiguzi kigera hafi $ 95 kuri buri barili nyuma yo kwiyongeraho hafi 2%.
Mbere y’amasaha make ngo Amerika igabe igitero cyayo giheruka, Perezida Trump yari yavuze ati: “Twabakubise bikomeye ejo kandi turaza kongera kubakubita bikomeye uyu munsi.”
Trump yanditse ku rubuga rwa Truth Social ko abayobozi ba Iran “batinze cyane kuganira ku masezerano”.
Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yavuze ko Iran yari yahawe amahirwe yo kugera ku masezerano ariko ntiyabyaza umusaruro ayo mahirwe, yongeraho ko ibisasu byari “bigiye kugwa ku bikorwa remezo by’ingenzi” muri icyo gihugu.
Perezida wa Amerika yongeyeho ko Iran izongera guterwa niba nta masezerano y’amahoro abonetse.
Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian nawe yavuze ko Iran “izahagarara yemye imbere y’igitutu cyangwa iterabwoba iryo ari ryo ryose”.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yari mbere yaho yashinje Amerika “kwangiza inzira ya dipolomasi kubera ubutumwa bunyuranye ikomeza kohereza”.
Muri Mata, Amerika na Iran byari byemeranyije agahenge kari kagenewe kumara ibyumweru bibiri.
Kuva icyo gihe impande zombi zakomeje kugabanaho ibitero rimwe na rimwe, ariko ntizisubire mu ntambara yeruye.
Ariko imbaraga zari zigamije kongera ibiganiro hagati ya Washington na Tehran zahagaze, none ibitero byongeye kubura.
Muri iki cyumweru, kajugujugu ya Amerika yitwa Black Hawk ifite agaciro ka miliyoni $21 yahanuriwe muri Iran, birakaza Amerika bituma iyigabaho igitero.
Mu gusubiza, ingabo za Iran nazo zahise zigaba ibitero ku birindiro bya Amerika hirya no hino mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, yavuze ko Uburasirazuba bwo Hagati “buri gukomeza kwinjira mu bibazo bikomeye”, kandi ko ibitero biheruka byatumye “agahenge gasigara ari nk’akagabanutse gusa”.
Ati: “Ntitugomba gupfobya ibyago byo kuba aka gahenge kagabanutse kahinduka intambara yuzuye. Impande zose zigomba gukora uko zishoboye kugira ngo habeho umuti wa dipolomasi. Nta bindi bitero. Nta zindi mpamvu zo kubyitwaza.”

