SADC Yatangiye Gukura Ingabo Muri Mozambique

Abasirikare b’Umuryango w’ibihugu by’Afurika yo mu Majyepfo, SADC,  bari basanzwe bakorera muri Mozambique batangiye gutaha. Ku ikubitiro hatashye abo muri Botswana na Afurika y’Epfo.

Ku rundi ruhande, amakuru avuga ko u Rwanda ruri gutegura izindi ngabo zizajya muri Mozambique gukomeza urugamba rwo guhashya abarwanyi bari barabujije abatuye Cabo Delgado amahwemo.

Impamvu itangwa ko yatumye SADC ikura abasirikare bayo muri Mozambique ni iy’amikoro.

Bamwe bemeza ko byatewe ahanini n’ibibazo by’amikoro adahagije kugira ngo ishobore kwita ku ngabo ziri muri Mozambique ibifatanyije no kwita ku zindi iherutse kohereza muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, DRC.

- Advertisement -

Abasirikare ba SADC bagiye muri DRC gugasha ubutegetsi bw’iki gihugu guhangana na M23, uyu ukaba ari umutwe w’abaturage ba DRC bavuga ko babujijwe uburenganzira bwabo n’ubutegetsi bw’iki gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version