Minisitiri w’Intebe wa Israel yaraye yanditse kuri X ko Ubwongereza budakwiye kwitiranya kwirwanaho nk’igihugu no gukorera abantu ibya mfura mbi.
Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer uyobora Ubwongereza muri iki gihe aherutse kuvuga ko ibyo Israel ikora muri Gaza bikwiye kwamaganwa.
Si Ubwongereza gusa bwarakaje Israel kuko na Canada ya Mark Carney n’Ubufaransa bw’Ubufaransa bwa Emmanuel Macron kuko bose avuga ko bitwara nk’abashyigikiye Hamas, umutwe Israel yanga urunuka.
Ubwo abayobozi b’ibi bihugu bamaganaga ibyo Israel ikora, Hamas yabyakiriye neza.
Hamas yavuze ko ibyo abo bayobozi bakora biri mu rwego rwo kubahiriza amategeko mpuzamahanga mu kurengera uburenganzira bwa muntu.
Netanyahu we yaraye ahisemo gukoresha X mu gusubiza abavuga ibyo.
Yanditse ati: “ Ndagira ngo mbwire Perezida Macron, Minisitiri w’Intebe Carney na Minisitiri w’Intebe Starmer ko iyo ushima ibyo abicanyi, abagome bafata abagore ku ngufu bakica impinja n’abandi nkabo bakora, burya uba uri mu ruhande rubi rwo gutanga ubutabera”.
Netanyahu avuze ibi mu gihe igihugu cye cyarakajwe n’uko hari abakozi ba Ambasade ya Israel babiri biciwe muri Amerika barashwa n’umuntu wasakuzaga ngo “Mureke Palestine yigenge”.
Abayobozi ba Israel bafashe iki gitero nk’urugero rw’’urwango iki gihugu gifitiwe haba mu Burayi cyangwa ahandi.
Igitero Israel iherutse gutangiza muri Gaza ni icyo kwagura aho igenzura, ikabikora mu rwego rwo kubuza Hamas kwisuganya no gukomeza gufata bunyago abaturage b’aho.
Mu kubigenza gutyo, Israel irateganya kuzimura abantu miliyoni 2.3 ikabashyira mu gice yise ko ari icyo kubafashirizamo yise Humanitarian Area.
Hari abahoze ari inshuti za Israel bayishinja ko intambara iri kurwana muri Gaza iri gukoranwa ubugome, bamwe badatinya kugereranya na Jenoside, ingingo ubuyobozi bwa Israel buhakana cyane.
Netanyahu we avuga ko intego za Hamas atari ukubaka Leta ya Palestine ahubwo ari ukurimbura Israel ikavaho, akemeza ko intego ya Hamas ari ukurimbura abaturage bamaze imyaka 3,500 mu gihugu cyabo.
Ntiyiyumvisha ukuntu abayobozi ba biriya bihugu batumva uko kuri ngo bareke gushyigikira Hamas.
Mu gihe ari uko byifashe ku mubano w’ibi bihugu, i Yeruzalemu bashima uko Amerika ya Donald Trump iri kubyifatamo.
Ubwo Joe Biden bwo bwavugaga ko ari ngombwa ko habaho Leta ebyiri zituranye, ni ukuvuga iya Israel ni iya Palestine, ikintu Israel ivuga ko kitaramba kuko Hamas yahita ihindura icyo gihugu akarima kayo.