Connect with us

Mu mahanga

Ebola Yageze Muri Guinea

Published

on

Yisangize abandi

Nyuma y’iminsi mike virus ya Ebola yongeye kuvugwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ikaba imaze kwica abantu batatu, iki cyorezo kiravugwa no muri Guinea. Si ubwa mbere kivuzwe muri kiriya gihugu kuko muri 2015 cyahahitanye abandi batari bake.

Ebola yabonetse mu gace ka Gueckedou kari mu Majyepfo ya Guinea, hari ya Côte d’Ivoire na Liberia.

Kugeza ubu  inzego z’ubuzima muri kiriya gihugu zivuga ko hari umuntu umwe wamaze kujyanwa mu bitaro kuko arembye.

Virus ya Ebola iri mu zandura vuba, zikica vuba kandi mu buryo buteye ubwoba.

N’ubwo ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu bitangaza ko icyorezo kiri muri kiriya gihugu ari Ebola, Minisitiri w’ubuzima wacyo  Rémy Lamah  atangaza ko bataremeza niba ari cyo cyangwa atari cyo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima cyayangaje ko umuntu wapfuye bwa mbere bigakekwa ko yazize kiriya cyorezo ari umuforomo.

Abamushyinguye nabo ntibamaze igihe kinini bataragaragaza ibimenyetso bya kiriya cyorezo

Umuyobozi wa kiriya kigo cy’ubuzima muri Guinea witwa Sory Keira yabwiye  Guinéenews ko ibizamini bapimwe kuri bariya bantu basanze byerekana ko banduye Ebola.

Amakuru y’uko Ebola yaba yageze muri Guinea yateye ubwoba abatuye muri Sierra Leone kuko ari abaturanyi Guinea kandi bakaba bataribagirwa ibyo yabakoreye hagati ya 2014 na 2016.

Author

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version