Intandaro Y’Umusaruro Mucye W’Ibirayi Mu Rwanda Yamenyekanye

Ikigo cy’igihugu kita ku buhinzi n’ubworozi, RAB, kivuga ko impamvu ikomeye ituma umusaruro w’ibirayi urumba, ari uko abahinzi babihoza mu murima ntibabisimbuze ibindi myaka.

Guhoza igihingwa kimwe mu murima, bituma uwo murima utiyegeranya wishakemo imbaraga zo kwera kuko icyo gihingwa kinyunyuza ifumbire n’indi myunyungugu ituma amasambu yera.

Inama ihabwa abahinzi ni ugusimburanya imyaka mu mirima kugira ngo itazagunduka, kuzongera kwera cyane bikazanga.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, National Institute of  Statistics of Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro w’ibirayi mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 wagabanutseho 9% ku wari wahinzwe ku buso bwa hegitari 48,210.

- Advertisement -

Ni igabanuka rigaragara kubera ko riri munsi y’umusaruro wari wabonetse mu gihembwe cyabanje aho ibirayi byagihinzwemo byari bihinze kuri hegitari 52,858.

Ku rwego rw’igihugu, nabwo ibirayi byaragabanutse kuko byageze kuri toni 326,677 mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga ry’umwaka wa 2023 mu gihe mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2022 hari heze toni 331,016.

Ahantu hera ibirayi byinshi mu Rwanda ni mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na  Rubavu.

Hari n’ahandi byera( ariko ari bike) nko mu Turere twa Nyaruguru na Nyamasheke.

Abaturage bo bavuga ko impamvu ibatera kurumbya, ari uko nta fumbire ihagije kandi igezweho babona.

Ku rundi ruhande, abahanga bo bavuga ko gusimburanya imyaka mu murima ari bwo buryo bwiza bwo kweza kandi bikongera n’ubudahangarwa by’imyaka mu guhangana n’udukoko tuyangiza.

Abashakashatsi bo muri RAB babwiye The New Times ko bakomeje ubushakashatsi butandukanye mu kureba uko ikibazo cy’umusaruro muke w’ibirayi cyarangira burundu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version