Abagore B’Abahanga Bubaka Ingo Zuje Umutuzo- Jeannette Kagame

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yaraye atanze ubwo yifurizaga umwana w’umukobwa umunsi mwiza wabagenewe ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko kwiga ari ingirakamaro ku bakobwa kuko iyo bubutse ingo, ziba ingo nzima, zituje haba mu mutungo no mu bundi buryo.

Ubutumwa yacishije ku rukuta rwe rwe rwa X, Jeannette Kagame yagize ati: “Uyu munsi, turizihiza umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa! Bana bacu, uyu munsi ni uwanyu, Agaciro kanyu ni ntagereranywa”.

Jeannette Kagame avuga ko umukobwa wize akaba umuhanga mu ngeri zitandukanye bimufasha kugira ejo hazaza heza kuko avamo umugore w’ingirakamaro.

Ati: “Abakobwa bize bavamo abagore b’abahanga, kandi abagore b’abahanga byaragaragaye ko bubaka imiryango mizima ivamo umuryango mugari uhamye.”

- Advertisement -

Avuga ko abagore bize babera ingirakamaro ingo zabo bityo ko uburezi ku mukobwa ari ntagereranywa.

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wizihirijwe mu Karere ka Gasabo, ku ishuri rya Kigali FAWE Girls school.

Akamaro ko kwiga siyansi n’ikoranabuhanga mu bakobwa

Umuryango w’Abibumbye urasaba za Leta kongera imbaraga mu guha abakobwa amahirwe yo kwiga siyansi n’ubumenyingiro kugira ngo bazafashe isi kwivana mu ngaruka za COVID-19 n’ibindi bibazo biyugarije kandi bidasiba kwiyongera.

Ni ubutumwa bwatanzwe na UNESCO taliki 11,Mutarama, 2022 ubwo isi yazirikanaga akamaro umukobwa agirira Isi iyo yize siyansi.

Uyu munsi bawita International Day of Women and Girls in Science.

UNESCO ivuga ko abakobwa n’abagore bagombye guhabwa uburyo bungana bwo kwerekana ibyo bashoboye muri siyansi kandi amahirwe ahabwa basaza babo nabo ntibayahezwemo.

Ndetse byaragaragaye ko iyo bahawe uburyo bwo kwiga nka basaza babo kandi bakitabwaho kuko basanganywe ibibazo byihariye bitewe n’uko Imana yabaremye, abakobwa bavamo abahanga muri siyansi y’ingeri zitandukanye.

N’ubwo atari benshi, ariko mu Rwanda n’aho hari abakobwa n’abagore bamamaye mu bumenyi bwihariye harimo nko kubaga ubwonko, gutwara indege n’ibindi.

Dr Claire Karekezi ni Umunyarwandakazi ubaga ubwonko n’aho Esther Mbabazi ni umunyarwandakazi utwara indege zambuka inyanja zijyanye abantu n’ibindi.

Izi ni ingero nke z’abakobwa cyangwa abagore babaye indatwa muri siyansi inaha mu Rwanda.

Imibare yabo iracyari mito…

Ku rwego rw’isi, UNESCO ivuga ko abagore cyangwa abakobwa bari mu nzego z’ubushakashatsi muri siyansi bangana na 33%.

Ni imibare yo mu mwaka wa 2022.

Kimwe mu bikekwa ko byaba bibaca intege ni uko badahembwa ibihembo bihambaye nk’ibya basaza babo,  ntibazamurwe mu ntera mu myanya y’akazi bakoramo na za Kaminuza bigishamo.

22% niwo mubare w’abagore bakora mu bigo bikomeye bikora iby’ikoranabuhanga rikoresha murandasi ituma ibikoresho runaka byikoresha, (artificial intelligence) n’aho abangana na 28% bakaba ari bo bonyine barangiza muri za Kaminuza barize ubumenyi ngiro buhambaye, bita engineering.

Nk’uko Umuyobozi w’ishami rya UN rishinzwe iterambere ry’abagore( UN Women) Madamu Sima Bahous na mugenzi we uyobora Ishami ry’uyu muryango ryita ku burezi, ubuhanga n’umuco( UNESCO) witwa Audrey Azoulay babivuga, impamvu zivuzwe haruguru zituma abana b’abakobwa bakiri mu mashuri batakaza icyifuzo n’umuhati wabo wo kwiga cyane ngo bazamere nka bakuru babo.

Icyakora ngo bigomba guhinduka!

Mu mwaka wa 2021 hari Inama mpuzamahanga yateranye yiswe Generation Equality Forum yarangiye abayitabiriye biyemeje ko mu mwaka ine iri imbere( ni mu mwaka wa 2025) umubare w’abagore bazaba bakora mu bigo bikora iby’ikoranabuhanga ku isi hose uzaba warikubye kabiri.

Ni icyifuzo cyiza ariko kiragoye iyo wibutse ko hasigaye imyaka  mike gusa kandi ibikumira umukobwa mu myigire ye no mu mibereho myiza iwabo bikaba bitaravaho ku rwego rugaragara.

Mu bibazo isi ya none yugarijwe nabyo, harimo COVID-19 n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Kugira ngo ibi bibazo hamwe n’ibindi turarondoye bibonerwe umuti, bisaba ko abahanga muri siyansi babigiramo uruhare.

Ikibabaje ni uko mu bahanga muri siyanse batatu bari ku isi umwe aba ari umugore!

Ibi rero bituma abagore n’abakobwa batabona aho berekanira ibyo bashoboye mu gukemura ibibazo abatuye isi bafite.

U Rwanda ruri mu nzira nziza…

Kugira ngo igihugu icyo ari cyo cyose kigere ku byo cyagennye, bisaba ubushake bwa Politiki ariko buherekejwe n’ibikorwa.

Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda zihamye kandi zirambye zo gutuma abana b’abakobwa biga nka basaza babo, kandi bakiga amashuri ya siyansi n’ubumenyi ngiro.

N’ubwo hakiri urugendo kugira ngo intego y’u Rwanda mu kuzamura uburezi ku bakobwa igerweho nk’uko bimeze kuri basaza babo, hari ibyakozwe kandi byiza.

Mu ijambo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yigeze kugeza ku bandi banyacyubahiro  bari bitabiriye Inama yigaga ku ikoreshwa ryagutse ry’umuyoboro mugari wa murandasi yiswe Building The Bandwidth, yabaye Taliki 22, Mutarama, 2022, yababwiye ko imwe mu munshingano abayobozi bafite ari uguteza imbere abaturage bose ntawe uhejwe.

Yagize ati: “ Dufite inshingano yo guharanira ko abakobwa bacu na bashiki bacu badasigara inyuma cyane mu gukoresha murandasi, tugakora uko dushoboye tukabafasha kuyibona itabahenze.”

Iby’iterambere ridaheza aherutse kubwira na Al Jazeera mu kiganiro cyagarukaga ku ngingo nyinshi zirebana n’ubuzima bw’u Rwanda n’uko rubanye n’amahanga.

Muri ya nama twavuze haruguru, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwatangiye kandi ruzakomeza Politiki yo kuzamura imyigire y’umukobwa cyane cyane ifitanye isano n’ikoranabuhanga.

Yabahaye urugero rw’Ishuri ryigisha abakobwa gukora porogaramu za mudasobwa riba mu Karere ka Nyabihu ryitwa Rwanda Coding Academy,  50% y’abanyeshuri baryigamo bakaba ari abakobwa.

Si iri shuri gusa u Rwanda rufite , ahubwo hari n’ibigo byigisha imibare, siyansi n’ikoranabuhanga biri ku rwego mpuzamahanga nka African Institute of Mathematical Sciences, Carnegie Mellon University-Africa, Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’ibindi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version