Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intandaro Y’Umusaruro Mucye W’Ibirayi Mu Rwanda Yamenyekanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Intandaro Y’Umusaruro Mucye W’Ibirayi Mu Rwanda Yamenyekanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2023 10:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo cy’igihugu kita ku buhinzi n’ubworozi, RAB, kivuga ko impamvu ikomeye ituma umusaruro w’ibirayi urumba, ari uko abahinzi babihoza mu murima ntibabisimbuze ibindi myaka.

Guhoza igihingwa kimwe mu murima, bituma uwo murima utiyegeranya wishakemo imbaraga zo kwera kuko icyo gihingwa kinyunyuza ifumbire n’indi myunyungugu ituma amasambu yera.

Inama ihabwa abahinzi ni ugusimburanya imyaka mu mirima kugira ngo itazagunduka, kuzongera kwera cyane bikazanga.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, National Institute of  Statistics of Rwanda (NISR) giherutse gutangaza ko umusaruro w’ibirayi mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2023 wagabanutseho 9% ku wari wahinzwe ku buso bwa hegitari 48,210.

Ni igabanuka rigaragara kubera ko riri munsi y’umusaruro wari wabonetse mu gihembwe cyabanje aho ibirayi byagihinzwemo byari bihinze kuri hegitari 52,858.

Ku rwego rw’igihugu, nabwo ibirayi byaragabanutse kuko byageze kuri toni 326,677 mu gihembwe cya kabiri cy’ihinga ry’umwaka wa 2023 mu gihe mu gihe nk’iki mu mwaka wa 2022 hari heze toni 331,016.

Ahantu hera ibirayi byinshi mu Rwanda ni mu Turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na  Rubavu.

Hari n’ahandi byera( ariko ari bike) nko mu Turere twa Nyaruguru na Nyamasheke.

Abaturage bo bavuga ko impamvu ibatera kurumbya, ari uko nta fumbire ihagije kandi igezweho babona.

Ku rundi ruhande, abahanga bo bavuga ko gusimburanya imyaka mu murima ari bwo buryo bwiza bwo kweza kandi bikongera n’ubudahangarwa by’imyaka mu guhangana n’udukoko tuyangiza.

Abashakashatsi bo muri RAB babwiye The New Times ko bakomeje ubushakashatsi butandukanye mu kureba uko ikibazo cy’umusaruro muke w’ibirayi cyarangira burundu.

TAGGED:AbashakashatsifeaturedGuhingaIbirayiImyakaRAB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore B’Abahanga Bubaka Ingo Zuje Umutuzo- Jeannette Kagame
Next Article Bwa Mbere Umugore Yashyizwe Mu Buyobozi Bukuru Bwa Banki Nkuru Y’Uburundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

You Might Also Like

Ubukungu

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Nyuma Y’u Rwanda, IShowSpeed Yakomereje Muri Kenya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Menya Impamvu Kugabanya Ibiro Bigora

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?