Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko mu Ntara y’Iburasirazuba hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na miliyari 35.7 Frw, ku ntego ya miliyari 33.6 Frw iki kigo cyari cyahawe mu mwaka wa 2020/2021.
Ni ukuvuga ko intego RRA yari yahawe yagezweho ku gipimo cya 106.1%, kuko yarengejeho miliyari 2.0 Frw.
Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 9 Ugushyingo 2021 nibwo habaye ibirori byo gushimira abasora bo mu Ntara y’Iburasirazuba uruhare bagira mu iterambere rv u Rwanda. Byabereye mu Karere ka Nyagatare.
RRA yabashimiye ubwitange bagaragaje mu gusora neza, bigatuma iyi ntara irenza ku ntego yari yahawe mu mwaka w’isoresha 2020/2021.
Komiseri Mukuru wa RRA Bizimana Ruganintwali Pascal, yavuze ko ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 22.9%.
Imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyaii 13.74 Frw, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 13.51. Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 101.7%.
Yakomeje ati “Naho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba, Ikigo cy’imisoro n’Amahoro cyakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n’andi atari irnisoro angana na miliyali 8.8 Frw ku ntego Ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 8.9 Frw, bingana na 99.8%.”
“Nubwo intego itagezeweho ariko, ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2020/2021, umusoro wiyongereyeho 12.8%. Muri iki gihembwe kandi imisoro yeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 3.7 Frw, mu gihe intego yari miliyali 3.5 Frw, bingana na 101.7%.”
Mu mwaka wose wa 2021/2022, Intara y’Iburasirazuba yahawe intego yo kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 39.1 Frw; naho imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze ni miliyari 11.1 Frw.
Bizimana avuga ko RRA ishingiye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Dufatanye Kuzahura Ubukungu” n’imikoranire myiza n’abasora, intego y’uyu mwaka izagerwaho nk’uko byagaragajwe n’umusaruro wa 2020/2021.
Yavuze ko ku bufatanye bwabasora na Leta, hashyizweho ingamba zo kuzahura ubukungu (Manufacture and Build to Recover Program), Ikigega cyo kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund) n’ibindi, bitanga icyizere ko nta kabuza n’intego y’uyu mwaka izagerwaho ku kigero gishimishije.
Ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku rwego rw’Intara bigamije gushimira ibyagezweho by’umwihariko muri izo ntara, ndetse hazanafashwa abaturage bo mu ka Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n’imitingito y’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.
Ibirori nyamukuru byo ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena, ku wa 19 Ugushyingo 2021.