Qatar Airways Yongeye Kuba Iya Mbere Ku Isi

Ikigo cya Qatar gitwara abagenzi mu ndege cyongeye kuza ku mwanya wa mbere ku isi ku nshuro ya gatandatu kikurikiranya. Muri Afurika ikigo cya mbere ni Ethiopian Airlines.

Qatar Airlines yahawe izina rya ‘Oscars of Aviation’, nk’izina ry’ikigo cy’indege cy’ndashyikirwa ku isi kandi kibimazeho imyaka myinshi.

Mu cyumba cyagenewe abanyacyuhahiro muri Qatar Airways

Qatar ni iya mbere ifite indege nziza kandi ikagira n’abakozi bazi guha abagenzi serivisi nziza kurusha ibindi bigo 350 by’indege biri ku isi hose.

Singapore Airlines iza ku mwanya wa kabiri. Mu Burayi Ikigo Air France ni cyo cya mbere, ibindi biza ku mwanya wa mbere ni Ikigo British Airlines.

- Advertisement -

Ikigo mpuzamahanga gisuzuma imitangire ya Serivizi z’ibigo by’indege kitwa the Skytrax World Airline Awards 2021 nicyo cyatangaje ko Qatar Airlines ari yo yongeye kuza ku mwanya wa mbere ku isi.

Bivugwa ko Qatar itanga serivisi nziza mu ngeri zose kandi ikagira indege nyinshi, ibiribwa by’amoko hafi ya yose aba ku isi kandi ikihuta.

Ni inkuru nziza kuri RwandAir…

Kuba iki kigo cy’indege cya Qatar gikomeje kwemerwa n’amahanga ko gitanga serivisi nziza kurusha ibindi ku Isi, bitanga icyizere ko na RwandAir ( ifitanye na Qatar Airways imikoranire) izakomeza gukora neza bikagura imikorere yayo.

Muri Nyakanga, 2021 RwandAir yabaye ikigo cy’indege cya mbere cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu mikoranire Qatar Airways, izafasha cyane abagenda n’indege z’ibyo bigo mu buryo buhoraho hashingiwe ku byiciro bagezemo.

Qatar Airways na RwandAir ni ibigo biharanira kuba ku isonga

Ibyo bigo bibiri byahuje imbaraga, byemeranya uburyo bwo kurushaho korohereza mu ngendo abanyamuryango ba gahunda za RwandAir Dream Miles na Qatar Airways Privilege Club.

Ni gahunda za biriya bigo by’indege zishyira abagenzi mu byiciro bitewe n’ingendo cyangwa intera bamaze kugenda, bikabahesha serivisi zinyuranye z’inyongera.

Biteganywa ko serivisi umugenzi yemerewe zijyanye n’icyiciro ariho mu kigo cy’indege kimwe, azayihabwa mu kindi.

Izo serivisi zishobora kubamo ingano y’umuzigo w’inyongera, itike y’ubuntu cyangwa kwicazwa mu gice runaka mu ndege.

Ni kimwe n’abanyamuryango ba Qatar Airways Privilege Club, bashobora kubona ibyo bemerewe mu ngendo bakoze na RwandAir haba imbere muri Afurika cyangwa ingendo ndende nk’izigana i New York muri Amerika n’i London mu Bwongereza.

Ni ubufatanye butangajwe nyuma y’igihe gisaga umwaka hemejwe ko ibigo byombi biri mu biganiro bizatuma Qatar Airways yegukana imigabane 49% muri RwandAir.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, icyo gihe yavuze ko iki kigo cyishimiye kuba icya mbere muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara cyinjiye mu bufatanye na Qatar Airways Privilege Club.

Yagize ati: “Kwita ku bakiliya bifite agaciro gakomeye kuri RwandAir na Qatar Airways. Twembi duharanira gushyira imbere serivisi zinogeye abakiliya no gushimira abo dukorana ingendo mu buryo buhoraho.”

Serivisi nziza ni intego nkuru muri Rwandair

Makolo yashimangiye ko ari intambwe ikomeye itewe hagati ya RwandAir nk’ikigo kirimo gutera imbere cyane muri Afurika na Qatar Airways nk’ikigo kiri cya mbere ku isi mu ngendo z’indege.

Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways Group, Akbar Al Baker, yavuze ko ubufatanye na RwandAir buzabafungurira amahirwe menshi abakoresha biriya bigo by’indege byombi, bakazabasha gukorera ingendo mu byerekezo byinshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version