Intego Ni Uko 60% By’Abana Bigomba Kwiga Ay’Incuke-Min Nsengimana

Min Joseph Nsengimana

Minisitiri w’uburezi Dr. Joseph Nsengimana avuga ko Guverinoma ifite gahunda y’uko mu myaka iri imbere umubare w’abana b’incuke bazitabira amashuri abagenewe bazagera kuri 60% bavuye kuri 40% bariho ubu.

Nsengimana yabivugiye mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’uburezi iri kubera mu Rwanda, yavugiweho uko gahunda zo guteza imbere uburezi haherewe ku burezi bw’incuke ziteganyijwe.

Minisiteri y’uburezi yatumiye Abanyarwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu burezi ngo baganire uko bwatezwa imbere mu byiciro byabwo binyuranye.

Minisitiri Joseph Nsengimana avuga ko ikubitiro bazatangirira mu kuzamura urwego rw’amashuri y’incuke  n’abanza, avuga ko intego ari uko umubare w’abana bitabira ayo mashuri uzamuka ukagera kuri 60% uvuye kuri 40% uri ho ubu.

- Kwmamaza -

Iyi mibare ivuze ku muri iki gihe abana benshi b’incuke batitabira ishuri.

Ikindi kibazo avuga ko gikomeye ni uko hari abana basibira, bigatuma uburezi bahabwa budindira.

Ubudindira ni ubw’imyaka itatu ya mbere y’icyiciro cya kabiri cy’abanza gitegurira abana kujya mu mashuri yisumbuye.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko iyi nama yiga ku burezi mu mashuri y’incuke n’abanza izakurikirwa n’iyiga ku burezi mu mashuri yisumbuye bikazaba mu Cyumweru gitaha ndetse hakazakurikiraho ikiganiro ku burezi bwa Kaminuza.

Indi wasoma:

Hashyizeho Uburyo Bukomatanyije Bwo Gukemura Ibibazo By’Abana

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto