Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye ababwiye abayobozi b’amadini n’abayoboke bayo bari baje mu gitaramo cya Rwanda Shima Imana ko bakwiye guharanira ko ubuzima bwabo bayobora butajya mu kaga kandi mu buryo bwose.
Yabivuze abashimira ko bateguye igitaramo cyiza cyo gushimira Imana aho igejeje Abanyarwanda mu iterambere n’umutekano cyaraye kibereye muri Stade Amahoro.
Ngirente yabanje guha abasengera Imana mu madini intashyo yahawe na Perezida Paul Kagame, zibabwira ko abashyigikiye mu mirimo mwiza bakorera Abanyarwanda.
Icyakora yababwiye ko Leta y’u Rwanda ishaka ko ibyo bakora byose bikorwa mu buryo bugarira uwo bushyira mu kaga.
Yagize ati: “Abantu bahurire ahantu hatunganye kandi hadashyira ubuzimabwabo mu kaga, kuko icyo tugamije twembi, ari Leta, ari amadini n’amatorero, ni ukurinda ubuzima bw’Umunyarwanda”.
Yababwiye ko Guverinoma ishima ibikorwa bakorera abaturage birimo ibijyanye n’uburezi, ibijyanye n’ubuzima, amavuriro, kurwanya ubukene, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko no kugira umuryango nyarwanda utekanye.
Ngirente kandi avuga ko mu myaka 30 ishize, hari uruhare runini amadini yagize mu guhuza Abanyarwanda no kubashyiramo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.
Nubwo ashima urwo ruhare, ku rundi ruhande, Ngirente yanenze ko mu minsi yatambutse hari ibyo ‘twakwita amadini’ ariko atari nka bya bindi bavuga ko umukobwa aba umwe agatukisha bose byagaragaje inyigisho zibuza abantu kwitabira gahunda za Leta.
Kuri we amadini nkayo ntakwiriye kuba mu Rwanda ahubwo ayobora abantu mu iterambere no mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda niyo akwiriye u Rwanda.
Ati: “Icyo tudakwiye kwemera nk’igihugu, nka sosiyete ni ayo madini, ni izo nyigisho zaza ziyobya Abanyarwanda, zibakura ku ndangagaciro zabo, zibabuza kwiteza imbere”.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasezeranyije amadini ko azakomeza gukorana na Leta kugira ngo Umunyarwanda akomeze umurongo w’amajyambere yahisemo uzira kidobya.
Igiterane Rwanda Shima Imana cyitabiriwe n’abantu barenga 30,000 bo hirya no hino mu Rwanda.
Nubwo cyaranzwe n’imvura nyinshi yaraye iguye kuri iki Cyumweru kandi henshi mu gihugu, ntibyakibujije gukomeza kirangira neza muri rusange.
Amafoto ya bimwe mu byaranze Rwanda Shima Imana: