Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intego Ya Leta N’Amadini Ni Ukurinda Ubuzima Bw’Abanyarwanda- PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Intego Ya Leta N’Amadini Ni Ukurinda Ubuzima Bw’Abanyarwanda- PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 September 2024 6:58 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'Intebe yasabye abanyamadini gukomeza gukorana na Leta mu iterambere ry'abaturage.
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yaraye ababwiye abayobozi b’amadini n’abayoboke bayo bari baje mu gitaramo cya Rwanda Shima Imana ko bakwiye guharanira ko ubuzima bwabo bayobora butajya mu kaga kandi mu buryo bwose.

Yabivuze abashimira ko bateguye igitaramo cyiza cyo gushimira Imana aho igejeje Abanyarwanda mu iterambere n’umutekano cyaraye kibereye muri Stade Amahoro.

Ngirente yabanje guha abasengera Imana mu madini intashyo yahawe na Perezida Paul Kagame, zibabwira ko abashyigikiye mu mirimo mwiza bakorera Abanyarwanda.

Icyakora yababwiye ko Leta y’u Rwanda ishaka ko ibyo bakora byose bikorwa mu buryo bugarira uwo bushyira mu kaga.

Yagize ati: “Abantu bahurire ahantu hatunganye kandi hadashyira ubuzimabwabo mu kaga, kuko icyo tugamije twembi, ari Leta, ari amadini n’amatorero, ni ukurinda ubuzima bw’Umunyarwanda”.

Yababwiye ko Guverinoma ishima ibikorwa bakorera abaturage birimo ibijyanye n’uburezi, ibijyanye n’ubuzima, amavuriro, kurwanya ubukene, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko no kugira umuryango nyarwanda utekanye.

Ngirente kandi avuga ko mu myaka 30 ishize, hari uruhare runini amadini yagize mu guhuza Abanyarwanda no kubashyiramo gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Nubwo ashima urwo ruhare, ku rundi ruhande, Ngirente yanenze ko mu minsi yatambutse hari ibyo ‘twakwita amadini’ ariko atari nka bya bindi bavuga ko umukobwa aba umwe agatukisha bose byagaragaje  inyigisho zibuza abantu kwitabira gahunda za Leta.

Kuri we amadini nkayo ntakwiriye kuba mu Rwanda ahubwo ayobora abantu mu iterambere no mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda niyo akwiriye u Rwanda.

Ati: “Icyo tudakwiye kwemera nk’igihugu, nka sosiyete ni ayo madini, ni izo nyigisho zaza ziyobya Abanyarwanda, zibakura ku ndangagaciro zabo, zibabuza kwiteza imbere”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yasezeranyije amadini ko azakomeza gukorana na Leta kugira ngo Umunyarwanda akomeze umurongo w’amajyambere yahisemo uzira kidobya.

Igiterane Rwanda Shima Imana cyitabiriwe n’abantu barenga 30,000 bo hirya no hino mu Rwanda.

Nubwo cyaranzwe n’imvura nyinshi yaraye iguye kuri iki Cyumweru kandi henshi mu gihugu, ntibyakibujije gukomeza kirangira neza muri rusange.

Amafoto ya bimwe mu byaranze Rwanda Shima Imana:

Bati: Warakoze Mana
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente aganira n’abayobozi b’amadini
Aurore Munyangaju Mimosa yari ahari
Abahindu baba mu Rwanda nabo bari baje gushima Imana
Dr. Charles Muriganda wabaye umuhuzabikorwa w’iki giterane
Bashimiye Imana ibyiza itangira ubuntu ku Banyarwanda
Imvura yaje kubarogoye ariko ntibacika intege
TAGGED:AbanyarwandaAmadiniAmatorerofeaturedImanaIntebeMinisitiriNgirente
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ko Israel Yivuganye Umuyobozi Wa Hezbollah Biraza Gucura Iki?
Next Article DRC: Bacucuye Radio Yigisha Ivanjiri
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?