Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Intego Z’u Rwanda Mu Gukwiza Ikoranabuhanga Hose
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Intego Z’u Rwanda Mu Gukwiza Ikoranabuhanga Hose

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 July 2025 2:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y'ubuzima ava mu gihugu hose.
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yamaze gushyira ku ruhande Miliyoni $ 200( ni Miliyari Frw 280) yo kuzashora mu mishinga wo kugeza murandasi henshi kandi muri serivisi nyinshi, zikazakoreshwa mu mushinga wiswe Digital Acceleration Project.

Ayo mafaranga azashorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’ahandi

Kuva watangira mu mwaka wa 2022, uyu mushinga umaze kugera ku ntego zawo ku kigero cya 55%, ibi bikaba byaratangajwe na Bagamba Muhizi, uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga kitwa Rwanda Information Society Authority (RISA).

Banki y’isi, nk’umuterankunga w’iyo mishinga, isaba ko ayo mafaranga ashorwa cyane cyane mu cyaro kugira ngo agire uruhare mu kuzamura urwego rw’imibereho y’abagituye.

Ingingo ikomeye ni ukugira ngo hagere murandasi, hagere ibikoresho by’ikoranabuhanga no guhugura abaturage ku mikorere n’imikoreshereze y’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga kandi rigomba kuzashyirwa mu rwego rw’ubuzima ni ukuvuga mu bitaro, ahandi nko mu mashuri no mu masoko, byose bikajyanirana no kuhageza murandasi yihuta.

Intego ni ukugira ngo abagize ingo zikennye nabo babone ibikoresho by’ikoranabuhanga, abanyeshuri babikoreshe n’abarimu nabo babikoreshe bigisha.

Hari na gahunda yo kuzaha abaturage ‘nkunganire’ yo kugira ngo babone ibikoresho by’ikoranabuhanga binyuze mu kureba ingo zitishoboye kurusha izindi hashingiwe ku makuru atangwa n’Ubudehe.

Bivugwa ko abantu batuye mu Midugudu 2,148 ari bo bazahabwa buriya bufasha kandi bazafashwa kumenya imikoreshereze ya biriya bikoresho.

Banki y’isi ivuga ko kuba abaturage badafite ubushobozi bwo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bigira ingaruka ku iterambere rirambye ry’igihugu.

Mu mafaranga yose ari muri uyu mushinga, harimo Miliyoni $ 33,5 zizakoreshwa mu kugeza ikoranabuhanga mu biro by’inzego za Leta, amashuri, ibitaro n’ahandi hataragera murandasi namba.

Ayo mafaranga kandi azakoreshwa mu gushyiraho murandasi yihariye ya Guverinoma izahuza inzego zayo zose, iyo gahunda ikaba yitwa Government network (GovNet).

Iyi murandasi izakoreshwa n’inzego za Leta guhera ku rwego rwo hejuru kumanuka kugera ku rwego rw’Akagari.

Ibice bikomeye bikorerwamo ubucuruzi nabyo bizahabwa murandasi idakoresha umugozi abahanga mu ikoranabuhanga bita WiFi(Wireless Fidelity) mu rwego rwo gufasha ababigana kumenya amakuru, kwishyura no kwishyurwa amafaranga binyuze mu ikoronabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gushyiraho uburyo bwo gukoresha murandasi muri serivisi no mu nzego zose hagamijwe kwirinda gukoresha impapuro zisanzwe cyangwa kwishyura no kwishyurwa binyuze mu mafaranga asanzwe.

Hari izindi Miliyoni $39.3 zateganyirijwe kunoza imitangire n’imicungire y’irangamuntu no kwandikisha ibyerekeye irangamimerere.

Iyo mikorere izagirira igihugu akamaro binyuze mu kunoza imikoranire hagati ya Leta n’urwego rw’abikorera ku giti cyabo.

Hari izindi Miliyoni $32 zizashyirwa mu kuzamura urwego rw’ubuzima, kwita ku mibereho myiza y’abaturage, ubuhinzi, ubuyobozi mu nzego z’ibanze, ubucuruzi n’inganda.

Urugero rutangwa mu bizakorwa mu rwego rw’ubuzima ni uguteza imbere uburyo buzafasha abaturage kutamara umwanya kwa muganga bategereje kwakirwa.

Mu myubakire naho hateguwe uburyo bwo gufasha abantu kubona ibyangombwa byo kubaka binyuze muri gahunda y’ikoranabuhanga bise Building Permit Management Information System.

Ibyo byose kugira ngo bizakunde kandi birambe, Leta izashora Miliyoni $19.5 mu bikorwa na serivisi zo kurinda umutekano mu by’ikoranabuhanga.

Ayo mafaranga azakoreshwa mu guhugura abahanga bazita kuri ayo makuru no gushyiraho ikigo kizita kuri uwo mutekano bise Data Protection Office (DPO).

Akubiyemo kandi amafaranga azafasha mu bikorwa by’ikigo gishinzwe umutekano mu ikoranabuhanga kitwa National Cyber Security Authority (NCSA) n’abagize itsinda ry’abahanga bahangana n’ibitero by’ikoranabuhanga ryitwa Rwanda Computer Security Incident Response Team, Rw-CSIRT.

TAGGED:featuredIkoranabuhangaInzegoLetaMurandasiRISARwandaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Muri Masisi Haravugwa Umutwe W’Abarwanyi Bashamikiye Kuri FDLR
Next Article Urukiko Rwanze Ibyo Kazungu Denis Yasabye Mu Bujurire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?