Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2025 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Icyumba cy'Inteko rusange. Ifoto:Flickr@Rwanda Parliament
SHARE

Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Imitwe yombi,  bari mu biganiro bigamije gusesengura ibiherutse kuvugwa n’Abagize Inteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi by’uko u Rwanda rugomba kurekura Ingabire Victoire Umuhoza, Umunyarwandakazi wamaze igihe kirekire aba mu Buholandi.

Muri iki gihe ari mu nkiko akurikiranyweho ibyaha biremereye.

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi iherutse gusaba u Rwanda kurekura Ingabire Victoire, ivuga ko afunzwe mu buryo budakurikije amategeko, ikintu cyatumye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb. Olivier Nduhungirehe abyamagana.

Nduhungirehe yabwiye Abanyaburayi ko bakwiye guhora bazirikana ko u Rwanda rwigenga kandi ko iby’ubukoloni byarangiye kera.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abagize Umutwe w’Abadepite n’abagize uwa Sena, buri cyumba, baraterana basesengure ibyihishe inyuma y’ibyo Uburayi buvuga hanyuma nyuma ya saa sita( saa cyenda) baze guhurira hamwe batangaze ibyo bemeranyije.

Hagati aho, Abadepite bavuze ko Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yivanze mu mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda, babikora nkana, bakemeza ko ibyo ari ibyo kwamaganwa n’Abanyarwanda kuko bigaragaza agasuzuguro ku Rwanda.

Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga amategeko mu Rwanda bavuga ko kireba inyungu rusange bityo gikwiye gusuzumwa n’inama ihuriweho ya za Komisiyo z’Abadepite n’Abasenateri zifite mu nshingano politiki, hagamijwe kugifataho umwanzuro, uza gushyikirizwa inteko rusange mu masaha ari imbere.

TAGGED:AmategekofeaturedIntekoRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua
Next Article Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?