Guhera saa cyenda mu Nteko ishinga amategeko harahurira Imitwe yombi yemeze Ingengo Y’imari iherutse kugezwaho na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi.
Ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2026/2027 yemejwe ku gaciro ka miliyari Frw 7.796,3 (hafi tiriyari 7,8 Frw), ikaba yazamutseho 12% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026 yari miliyari Frw 6.952,1.
Leta iteganya kubona aya mafaranga aturutse ahanini mu yazatangwa n’abaturage avuye mu misoro angana na miliyari Frw 5.273,8
Imisoro izaba ari miliyari Frw 4.429,1 mu gihe andi mafaranga atari imisoro yo azaba ari miliyari Frw 582,4.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe ko zizaba ari miliyari Frw 548,3 mu gihe inguzanyo z’amahanga ari miliyari Frw 1.974,1.
Aho izakoreshwa, ni ahantu henshi harimo imishahara, serivisi za Leta n’ibindi byagenewe miliyari Frw 4.779,1
Imishinga y’iterambere n’ishoramari rya Leta byagenewe miliyari Frw 3.017,2.
Guverinoma yavuze ko amafaranga menshi azibanda k’uguteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro, guteza imbere inganda no guhanga imirimo, gukomeza kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Bugesera.
Harimo no gushyigikira RwandAir ngo yagure amarembo, bikazajyanirana no gukomeza gahunda za NST2 (National Strategy for Transformation II) na Vision 2050.
Uko amafaranga asaranganywa mu nkingi z’iterambere.
Mu byiciro by’ingenzi bya NST2:
Impinduka mu bukungu zahawe miliyari Frw 4.999, izo mu mibereho myiza y’abaturage zagenewe miliyari Frw 1.669.
Imiyoborere n’iterambere ry’inzego byagenewe miliyari Frw 1.135.
Iyi ngengo y’imari igaragaza ko Leta ishaka gukomeza gushora amafaranga menshi mu bikorwa remezo, ubuhinzi, ubwikorezi bwo mu kirere no guhanga imirimo.
Ariko kandi, igice kinini cy’izamuka ryayo gishingiye ku nguzanyo n’ishoramari rinini mu mishinga nka Bugesera Airport na RwandAir, bityo hakazakomeza gukurikiranwa uburyo imyenda ya Leta icungwa neza.
Ifoto: Minisitiri w’imari Yusuf Murangwa

