Kabuga Yapfiriye Ku Itariki Yafatiweho

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Amakuru Taarifa Rwanda yamenye ni ay’uko Felisiyani Kabuga yapfuye azize uburwayi.

Yapfuye tariki 16, Gicurasi, 2026, akaba yarafashwe tariki 16, Gicurasi, 2020 afatiwe mu Bufaransa.

Yari yararwariye mu bitaro biri i La Haye mu Buholandi.

Dr. Philbert Gakwenzire uyobora umuryango IBUKA yabwiye RBA ko uruhare rwa Kabuga Felisiyani ari runini kuko yateye inkunga Radio RTML(Radio Television de Milles Collines).

Asabanura ko amafaranga yari afite yayahaga iyo radiyo ngo irange aho Abatutsi bihishaga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *