Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inteko Ishinga Amategeko Y’Amerika Yabonye Umuyobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Inteko Ishinga Amategeko Y’Amerika Yabonye Umuyobozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2023 8:30 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
WASHINGTON, DC - NOVEMBER 18: House Minority Leader Kevin McCarthy, R-Calif., walks to the House floor with his speech ahead of a vote on the Build Back Better Act on Capitol Hill on Thursday, Nov. 18, 2021 in Washington, DC. (Photo by Jabin Botsford/The Washington Post)
SHARE

Nyuma y’igihe kirekire hari impaka zishyushye hagati y’abagize Inteko ishinga amategeko y’Amerika bishakamo uwayobora Umutwe w’Abadepite, ubu umugabo witwa Kevin McCarthy niwe wegukanye uyu mwanya.

Ni umwanya wa gatatu ukomeye mu buyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma ya Perezida na Visi Perezida.

Abo mu ishyaka ry’Aba Republicans nibo biganje muri iyi Nteko ari ni nabo bananiranywe kuwayiyobora.

Twibukiranye ko iri shyaka ari naryo rya Donald Trump wigeze kuyobora Amerika manda imwe iya kabiri agatsindwa ntabyemere asanzwe abamo.

Byatumwe bamwe mu bamukundaga bajya mu Biro bya Sena ahari hagiye kwemerezwa bidasubirwamo ibyavuye mu matora ngo babidurumbanye kuko batemeraga ko yatsinzwe.

Trump kandi arashaka kuzagaruka kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika mu myaka iri imbere.

Ku byerekeye Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite,  watowe McCarthy afite akazi gakomeye ko kuzahangana cyangwa se kuzakorana na Perezida Joe Biden usanzwe ari uwo mu ishyaka rya Demukarate.

Kuba gutora Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika byari byarabanje kugorana byatewe n’uko abatora batabonaga uwazabasha guhangana na Biden mu byemezo bya Politiki afata ariko bishobora kubonwa ukundi n’abo badahuje umurongo wa Politiki.

Mu bantu 222 bagize Inteko, haba hakenewe abantu 218 batoye runaka kugira ngo uwo watowe abe ari we uyobora Inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Umwe mu Republicans witwa Matt Gaetz uhagarariye Intara ya Florida kuri uyu wa kane yavuze  ko Donald Trump ari we nyirabayazana w’ibibazo biri mu ishyaka.

Uwanganaga na Kevin McCarthy ni Scott Perry.

TAGGED:AmategekofeaturedIntekoPerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Ubworozi Bw’Amafi Bwashyizwe Mu Bwishingizi
Next Article Rwanda: Abapolisi Bakurikiranyweho Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?