Inteko Ishinga Amategeko Y’Amerika Yabonye Umuyobozi

WASHINGTON, DC - NOVEMBER 18: House Minority Leader Kevin McCarthy, R-Calif., walks to the House floor with his speech ahead of a vote on the Build Back Better Act on Capitol Hill on Thursday, Nov. 18, 2021 in Washington, DC. (Photo by Jabin Botsford/The Washington Post)

Nyuma y’igihe kirekire hari impaka zishyushye hagati y’abagize Inteko ishinga amategeko y’Amerika bishakamo uwayobora Umutwe w’Abadepite, ubu umugabo witwa Kevin McCarthy niwe wegukanye uyu mwanya.

Ni umwanya wa gatatu ukomeye mu buyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma ya Perezida na Visi Perezida.

Abo mu ishyaka ry’Aba Republicans nibo biganje muri iyi Nteko ari ni nabo bananiranywe kuwayiyobora.

Twibukiranye ko iri shyaka ari naryo rya Donald Trump wigeze kuyobora Amerika manda imwe iya kabiri agatsindwa ntabyemere asanzwe abamo.

- Advertisement -

Byatumwe bamwe mu bamukundaga bajya mu Biro bya Sena ahari hagiye kwemerezwa bidasubirwamo ibyavuye mu matora ngo babidurumbanye kuko batemeraga ko yatsinzwe.

Trump kandi arashaka kuzagaruka kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika mu myaka iri imbere.

Ku byerekeye Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite,  watowe McCarthy afite akazi gakomeye ko kuzahangana cyangwa se kuzakorana na Perezida Joe Biden usanzwe ari uwo mu ishyaka rya Demukarate.

Kuba gutora Perezida w’Inteko ishinga amategeko y’Amerika byari byarabanje kugorana byatewe n’uko abatora batabonaga uwazabasha guhangana na Biden mu byemezo bya Politiki afata ariko bishobora kubonwa ukundi n’abo badahuje umurongo wa Politiki.

Mu bantu 222 bagize Inteko, haba hakenewe abantu 218 batoye runaka kugira ngo uwo watowe abe ari we uyobora Inteko ishinga amategeko y’Amerika.

Umwe mu Republicans witwa Matt Gaetz uhagarariye Intara ya Florida kuri uyu wa kane yavuze  ko Donald Trump ari we nyirabayazana w’ibibazo biri mu ishyaka.

Uwanganaga na Kevin McCarthy ni Scott Perry.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version