Inteko Yemeje Amasezerano Y’Ubufatanye Bw’u Rwanda N’Ubwongereza Ku By’Abimukira

Nyuma y’uko Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja ahaye ibisobanuro Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, ku ishingiro ry’Itegeko rigana imikoranire y’u Rwanda n’Ubwongereza ku kibazo cy’abimukira, bakanyurwa, bawemeje.

Dr. Emmanuel Ugirashebuja mu Nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane taliki 22, Gashyantare, 2024

Aya masezerano yari yarashyiriweho umukono i Kigali n’Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu James Cleverly na mugenzi we w’u Rwanda ushinzwe ububanyi n’amahanga Dr. Vincent Biruta.

Hari taliki 05, Ukuboza, 2023.

Nyuma y’uko Inteko Rusange yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza amasezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, ubu igikurikiyeho ni uko ugomba gusuzumirwa muri Komisiyo.

- Advertisement -

Ibikubiye muri aya masezerano biracyagizwe ibanga ribitswe n’ababifitiye uburenganzira.

Aho u Rwanda Rugiye Gusinyira Amasezerano N’Ubwongereza Hateguwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version