Inteko Rusange y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yasabye Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kujya yubaha u Rwanda, ikamenya ko rutari insina ngufi buri wese acaho urukoma.
Abagize Inteko y’u Rwanda, imitwe yombi, bari bazindukiye mu Nama yahuje buri mutwe wiga ukwawo ku biherutse gutangazwa n’Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi by’u Rwanda rugomba gufungura Ingabire Victoire Umuhoza.
Uyu akurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo guhungabanya umudendezo rusange w’abaturage n’ibindi byaha bikomeye.
Umwanzuro w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uvuga ko iy’Umuryango w’Abibumbye washingiye icyemezo cyawo ku nyungu n’imyumvire y’ibihugu bisanzwe bifitiye u Rwanda urwango.
Abagize Inteko y’u Rwanda bagaragaje ko ibi ari ikimenyetso cy’agasuzuguro n’ubukoloni bushya, kandi ko ubangamiye ubutabera n’ubusugire bw’u Rwanda.
Ubwo Dr Usta Kayitesi uyobora Komisiyo y’imiyoborere na Politiki muri Sena yagezaga Raporo kuri iki kibazo kuri Komisiyo zihuriweho z’imitwe yombi yagize ati: “Ibiyikubiyemo bishingiye ku makuru abogamye adashingiye ku mategeko, agorekwa n’abanyapolitiki n’ibihugu bifitiye u Rwanda urwango.”
Depite Nizeyimana Pie we yagize ati: “Abadepite b’Uburayi bafashe imyanzuro ku Rwanda no ku bihugu bya Afurika muri rusange. Nagira ngo mbibutse (Abanyaburayi) ko u Rwanda rutakiri igihugu bakolonije. Ingabire ntabwo ari hejuru y’amategeko, kandi DALFA Umurinzi bavuga ko ayoboye si ishyaka rya politiki ryemewe mu Rwanda.”
Icyitegetse Venuste we ati: “Ntabwo u Rwanda ari insina ngufi buri wese yacaho ikoma. Kuvuga ngo barekure Ingabire Victoire ni ibikangisho. Abanyarwanda ntabwo dutewe ubwoba na gato n’ibyo bikangisho. Twahisemo kwigira no kwishakamo ibisubizo.”
Depite Mujawabega Yvonne nawe yibukije ko amahame mpuzamahanga ashyiraho umurongo ugaragaza ko nta gihugu cyemerewe kwivanga mu miyoborere y’ikindi.
Ati: “Nta gihugu gikwiriye gushyira igitutu ku kindi, ahubwo buri gihugu gifite inshingano yo kwirinda kubangamira no kubahiriza ubwigenge bw’ikindi.”
Undi Mudepite Uwizeye Pelagie nawe yagaragaje ko imyanzuro y’Inteko y’Uburayi yuzuyemo amakosa n’ibinyoma.
Yibukije ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 38 ryemerera buri wese uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko bigakorwa mu buryo buboneye.
Ni imikorere kandi itabangamiye inyungu rusange z’igihugu.
Depite Mukabunani Christine uyobora ishya PS- Imberakuri ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yasobanuye ko Abanyaburayi nta burenganzira bafite bwo kuvugira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ati: “Ntabwo bashinzwe kutuvugira. Igihugu cyacu ni icyacu. Nta muntu wo hanze ugomba kudusaba aho tugomba guhagarara mu miyoborere yacu.”
Depite Tumukunde Aimée nawe yasobanuriye bagenzi be ko iriya myanzuro ari igisa n’ubukoloni bushya.
Abadepite bose bahurije ku kuba uwo mwanzuro w’Abanyaburayi ushingiye ku makuru atari ukuri, ugamije gusebya u Rwanda.
Bashimangiye ko imbabazi Ingabire Victoire Umuhoza yahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zitigeze zishingira ku gitutu cy’amahanga, ahubwo zari mu bubasha bwe nk’uko biteganywa n’amategeko.
Inteko y’Inteko Ishinga amategeko yatoye uwo mwanzuro wa Komisiyo za Politi n’Imiyoborere zihuriweho n’imitwe yombi, ikaba igiye kuwusuzuma, ukazashyikirizwa abo bireba.
Izo nzego ni Visi Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi, Inama, Komisiyo n’Ibihugu by’uyu Muryango.
Uzashyikirizwa kandi Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye, Guverinoma y’u Rwanda n’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi.