Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inteko Y’Umuco Iti: ‘ Twari Tuzi Ko Imbwa Ariyo Irya Umuntu, Umuntu Atarya Imbwa!”
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Inteko Y’Umuco Iti: ‘ Twari Tuzi Ko Imbwa Ariyo Irya Umuntu, Umuntu Atarya Imbwa!”

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2023 2:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intebe y’Inteko y’Umuco Nyarwanda Ambasaderi Robert Masozera yabwiye Taarifa ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari ahantu mu Rwanda barya imbwa, ari ibintu bidasanzwe. Avuga ko ubusanzwe imbwa ari yo izwiho kurya umuntu ariko ko ‘nta muntu urya imbwa’.

Ngo iyo umuntu ariye imbwa, nibwo biba inkuru, ibintu bikitwa ko byacitse.

Amb Masozera avuga ko ibyiza by’umuco w’Abanyarwanda ari uko iyo ikintu kibaye bagasanga kitari umuco wabo bahita bacyamagana.

Ngo ntibisaba ko haba hari amategeko yanditse akibuza.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “ Umuco w’Abanyarwanda ikiza cyawo ntugira amategeko yanditswe, ariko iyo ikintu kibangamiye umuco wabo gihita kigaragara. Iyo kurya imbwa biteje intugunda mu Banyarwanda bihita biba ikibazo kandi uko nsanzwe mbizi  ni uko imbwa ariyo irya umuntu ariko si umuntu urya imbwa.”

Intebe y’Inteko y’umuco w’Abanyarwanda Amb Robert Masozera avuga ko ‘kizira mu Banyarwanda’ kurya ibinyamajanja: imbwa n’injangwe.

Icyakora avuga ko umunsi kurya imbwa byabaye ikintu Abanyarwanda bifuza ko cyajya mu byo bemera ko biribwa, Inteko nyarwanda y’umuco n’ururimi izababaza niba bumva iyo ngingo nayo ikwiye kuba mubyo iriya Nteko ishinzwe gusigasira kuko ari bo ba nyiri ururimi na nyirumuco.

Impamvu ngo ni uko umuco ari ihuriro ry’ibyo abantu bumvikanyeho ngo bibarange mu byo bafungura, imyizerere, imirimbo, imvugo  n’ibindi.

Iteka rya Minisitiri hari icyo ribivugaho…

- Advertisement -

Iteka rya Minisitiri nimero 012/11.30 ryo ku wa 18/11/2010 ryerekeye ibagwa ry’amatungo n’ubugenzuzi bw’inyama rivuga ko amatungo arebwa n’iri teka ari inka, ihene, intama, ingurube, cyangwa ifarasi, kimwe n’inyamaswa zo mu gasozi zibarurirwa mu mihigo minini.

Zimwe mu nyamaswa z’imihigo minini zizwi harimo intare, ingwe, inkura, inzovu hamwe n’imbogo ariko  imbwa ntivugwamo.

Andi matungo yemewe harimo inkoko, imbata, inkwavu n’amafi ariko na yo agategurwa mu buryo bwizewe hifashishijwe ibikoresho byabugenewe kugira ngo atange inyama zidateza ikibazo.

TAGGED:featuredImbwaIntekoInyamaswaKuryaMasozeraUmuco
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Dr. Kayumba Yahanishijwe Igifungo ‘Gisubitse’
Next Article Ni Iki Leta Iteganya Mu Gukumira Inkangu Ziyongera Mu Bihe By’Imvura?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Burundi: Umudepite Yakubiswe

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Chris Brown Afungiye Gukubita Umuntu Icupa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?