Intiti y’Umunya Guinée Yubahwaga Cyane Muri Afurika Yazize COVID-19

Intiti ikomeye kurusha izindi muri Guinée yitwa Djibril Tamsir Niane yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki 08, Werurwe, 2021 azize COVID-19 nk’uko abo mu muryango we babivuze.

Niwe munyamateka wagize uruhare rukomeye mu kumenyesha abatuye Africa n’amahanga amateka y’ubwami bw’aba Mandingue, Ubwami bw’abami bwa Mali ndetse n’Igihe Rwagati Nyafurika( Moyen-Âge, Middle Ages).

Amateka y’Africa yayanditse afatanyije n’izindi ntiti zo mu  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubumenyi, umuco na siyansi( UNESCO).

Yapfuye afite imyaka 89 y’amavuko, akaba yari amaze iminsi ari mu bitaro by’i Dakar muri Senegal.

- Kwmamaza -

Niwe wanditse igitabo cyamenyekanye mu gace Guinée  iherereyemo ni ukuvuga mu bihugu bya Mali, Cameroun, Centrafrique na Côte d’Ivoire n’ahandi.

Mu biganiro yahaga abanyamakuru yakundaga kuvuga ati: “ Umuntu agomba kumenya amakuru kugira ngo agire ibyo akorera igihugu cye afatanyije n’abo bagisangiye. Gukunda igihugu ntibyashoboka utazi amateka.”

Abize amateka y’Afurika y’i Burengerazuba bazi igikubiye muri iki gitabo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version