Perezida Mahamadou Issoufou Wa Niger Yahawe Igihembo Cya Miliyoni $5

President Mahamadou Issoufou of Niger and ECOWAS chairman delivers a speech during the opening ceremony of ECOWAS G5 security summit in Ouagadougou, on September 14, 2019. - West African leaders meet in the capital of Burkina Faso on September 14, 2019 for a summit expected to lead to an overhaul of the flailing attempt to roll back jihadism in the Sahel region. Most of the heads of ECOWAS, a grouping of 15 countries on West Africa's coast and hinterland, are expected to attend the special one-day meeting, which will also be attended by Chad, Cameroon and Mauritania.. (Photo by ISSOUF SANOGO / AFP)

Perezida wa Niger Mahamadou Issoufou yatsindiye igihembo cy’imiyoborere myiza cyitiriwe Mo Ibrahim, gifite agaciro ka miliyoni $5. Ni igihembo ahawe mbere yo kuva ku butegetsi mu kwezi gutaha.

Issoufou ni umuntu wa gatandatu wegukanye iki gihembo gitangwa n’umuherwe Mo Ibrahim wo muri Sudani kuva mu 2006, hagamjwe kwimakaza imiyoborere myiza.

Ateye mu kirenge cy’abandi barimo Joaquim Chissano wayoboye Mozambique, Festus Mogae wayoboye Botswana na Ellen Johnson Sirleaf wayoboye Liberia wagihawe mu 2017.

Mogae ukuriye akanama ka Mo Ibrahim Foundation katoranyije uwahawe igihembo, mu itangazo yasohoye yavuze ko mu bihe bikomeye bya politiki n’ubukungu, Perezida Issoufou yakoresheje ibishoboka byose ngo igihugu cye kigume mu murongo muzima.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Uyu munsi umubare munini w’abanya-Niger bari munsi y’umurongo w’ubukene baragabanytse bagera kuri 40%, bavuye kuri 48% mu myaka icumi ishize.”

Mogae yanavuze ko kimwe mu bintu bikomeye Issoufou yakoze ari ukudahindura itegeko nshinga ngo agume ku butegetsi, nk’uko byakomeje kumera henshi muri Afurika.

Issoufou w’imyaka 69 yagiye ku butegetsi mu 2011, yongera gutorerwa kuyobora icyo gihugu mu 2016. Agiye gusimburwa na Mohamed Bazoum w’imyaka 61 watsinze amatora, akaba ari n’umuntu we wa hafi. 

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter Perezida Issoufou yavuze ko iki gihembo agikesha abanya-Niger.

Yakomeje ati “Iki gihembo nkifata nk’ikigamije gushishikariza abantu gutekereza no gukora mu buryo buteza imbere demokarasi n’imiyoborere myiza, hatari muri Niger gusa ahubwo no muri Afurika ndetse no ku Isi yose.”

Iki gihembo cya miliyon $5 gihabwa umuyobozi wagiye ku butegetsi binyuze muri demokarasi, akanabutanga mu buryo bunyuze mu mucyo.

Hari imyaka myinshi iki gihembo kitagiye gitangwa nk’igihe nta muyobozi wavuye ku butegetsi asoje manda, cyangwa akanama gatanga igihembo kagatangaza ko nta wujuje ibisabwa. Byabaye inshuro icyenda muri cumi n’enye cyashoboraga gutangwa.

Umuherwe Mo Ibrahim yashinze ikigo Celtel International mu 1998, kiza kuba icya gatatu mu bigo by’itumanaho bikomeye muri Afurika. Mu mwaka wa 2005 ikigo Zain gikora telefoni cyo muri Kuwait cyaguze 85% bya Celtel kuri miliyari $3.4.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version