Intumwa Yihariye Y’Ubwongereza Mu Karere Irasura u Rwanda

Tiffany Sadler arateganya gusura u Rwanda mu Cyumweru gitaha akazaganira narwo uko umubano hagati ya Kigali na London wakomeza, ukaba mwiza kurushaho.

Itangazo Taarifa Rwanda ikesha Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda rivuga ko azagera mu Rwanda avuye muri Uganda no muri DRC.

Muri ryo handitswemo ko Ubwongereza bushaka gukorana n’u Rwanda na DRC mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano aherutse gusinywa hagati y’ibihugu byombi k’ubuhuza bwa Amerika.

Tiffany Sadler ati: ” Nishimiye kugaruka mu Rwanda muri iki gihe gikomeye. Amasezerano hagati y’u Rwanda na DRC aherutse gusinyirwa i Washington ndetse nayasinywe hagati ya M23 na DRC ni amakuru meza”.

- Kwmamaza -

Avuga ko nagaruka azaganira n’abayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye n’abakora mu bucuruzi ngo harebwe uko impande bireba zakorana mu nyungu zisangiwe.

Uyu mugore w’Umudipolomate yaherukaga mu Rwanda muri Nzeri, 2029.

Ejo bundi nahagaruka azaganira n’abayobozi bakora mu nzego zitandukanye zirimo uburezi ndetse azasura kimwe mu bigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Avuga kandi ko azaganira na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, akazanasura urugomero rwa Rusizi III ari kumwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore.

Ni umushinga uhuriweho n’u Rwanda, Uburundi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version