Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Colonel Bazatoha yaje kubumvira amanota.

Colonel Raoul Bazatoha uhagarariye inyungu za gisirikare z’u Rwanda muri Ambasade yarwo i Washington yaraye yitabiriye igikorwa cyo guha impamyabumenyi abasirikare bane b’Abanyarwandakazi barangije amasomo yo gukanika ibinyabiziga bya gisirikare muri Kaminuza yitwa Oklahoma Christian University.

Abo ni Kamanda Bwiza Dianah, Benegusenga Anita, Ishimwe Teta Cynthia na Bakareke Urujeni Cynthia.

Amasomo bita Mechanical Engineering akubiyemo kwiga byinshi birimo imibare yo kumenya gushushanya ikintu runaka, kugiha uburyo bwo gukora ibintu runaka hagendewe ku mahame ya siyansi, cyangwa se kumenya kugisana mu gihe kigize ibibazo.

Abize aya masomo bayakoresha mu nganda zikora ibyogajuru, indege( za gisivili cyangwa gisirikare), izikora imodoka na mot ndetse n’ubwato, inganda zitunganya kandi zikabyaza umusaruro ibikomoka ku ngufu karemano cyangwa izo muntu yihangiye ndetse n’izikora ibindi by’ingeri nyinshi.

- Kwmamaza -

Nk’uko bimeze ku ngabo zose ku isi zikora kinyamwuga, iz’u Rwanda nazo zifite ishami rishinzwe kwita ku bikoresho byazo bita RDF Engineering Brigade ikorera Rebero.

Ab’igitsina gore barangije muri iriya Kaminuza yo muri Amerika bazafatanya na bagenzi babo( b’ibitsina byombi) bakora muri ririya shami ry’ingabo z’u Rwanda riherutse no guhabwa umugore ufite ipeti rya Colonel witwa Colonel Marie Claire Muragijimana.

Muragijimana akiri Lt Col.

Muragijimana yaherewe iri peti hamwe na bagenzi be bakora mu yindi mitwe y’ingabo z’u Rwanda ari bo Colonel Belina Kayirangwa ukora mu Biro bikuru by’ingabo z’u Rwanda, Séraphine Nyirasafari ukora muri MINADEF, Lydia D. Bagwaneza ukora mu ngabo zirinda Umukuru w’igihugu,  Lausanne N. Ingabire ukora mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Musanze na  Stella Uwineza wo mu ngabo zirwanira mu kirere.

Nibo bagore ba mbere mu mateka y’u Rwanda bahawe ipeti rya Colonel.

Oklahoma Christian University bita OC mu magambo ahinnye y’Icyongereza ni Kaminuza yigenga iba mu Mujyi wa Edmond kandi 90% y’abayigamo babona inkunga y’amafaranga abafasha kwiga nta mususu.

Yashinzwe n’itsinda ry’Abakirisitu mu mwaka wa 1950 ibanza kwitwa Central Christian College.

Yakomeje gukura iza kuba imwe muri Kaminuza nziza zo muri Amerika ku buryo abanyeshuri bayigamo ari bamwe mu bafite ibyuma by’ikoranabuhanga byiza na murandasi ifatika kurusha abandi muri iki gihugu.

Mu mwaka wa 2001 buri hantu hose no mu bwiherero hashyizwe murandasi kandi buri munyeshuri wiga amasaha menshi( full-time student) ahabwa mudasobwa yo kugendana.

Imyaka irindwi nyuma y’aho, abanyeshuri bahawe mudosobwa zigezweho bita MacBook zikora n’ikigo Apple, bongererwa n’amahitamo yo guhabwa iPhone cyangwa iPodTouch, buri wese akihitiramo.

Bidatinze baje guhitishwamo guhabwa iPad ngo ize ari inyongera kuri iryo koranabuhanga ribafasha kwiga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version
pintoto