Intumwa Za Gisirikare Za Misiri Ziri Mu Rugendoshuri Mu Rwanda

Intumwa zaturutse mu Ishuri rya Gisirikare rya Misiri ziyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen hamwe n’abanyeshuri bane bitegura kuba ba ofisiye, bari mu rugendo shuri mu Rwanda rusozwa kuri uyu wa 20 Mutarama 2022.

Ni urugendo rwatangiye ku wa 16 Mutarama, rugamije kureba uko u Rwanda rutanga amasomo y’ibanze agenewe abitegura kuba abasirikare ku rwego rwa ofisiye.

Ku wa 18 Mutarama 2022 ri tsinda ryasuye Icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, bakirwa n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ingabo ushinzwe Igenamigambi, Maj Gen Ferdinand Safari n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa (Chief J3) Col Chrysostom Ngendahimana, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen Jean Bosco Kazura.

Intumwa z’Ishuri rya Gisirikare rya Misiri zari ziherekejwe n’Umuyobozi ushizwe ubutwererane mu bya gisirikare muri ambasade ya Misiri mu Rwanda (Defence Attaché), Brig Gen Hesham Rammah.

- Kwmamaza -

Maj Gen Safari yashimye umubano mu bya gisirikare usanzwe hagati y’u Rwanda na Misiri, anabifuriza ibyiza mu gihe bamaze mu Rwanda.

Guhera ku wa 18 kugeza ku wa 19 Mutarama 2022, iri tsinda rya Egyptian Military Academy ryitabiriye amwe mu masomo y’ibanze ahabwa ba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda, muri Rwanda Military Academy i Gako.

Banagiranye ibiganiro n’abarimu ba gisirikare muri ririya shuri, banakurikira amasomo ahabwa abitegura kuba ba ofisiye.

Muri iyi minsi bamaze mu Rwanda kandi bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Jeoside rwa Kigali, ku Gisozi. Banasuye Ingoro y’Urugamba rwo kubohora Igihugu, iri mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Misiri zifitanye umubano mwiza, by’umwihariko mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare.

Mu mwaka ushize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri Lt Gen Mohamed Farid yasuye Ingabo z’u Rwanda, agirana ibiganiro na mugenzi we Gen J Bosco Kazura ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version