Cana Challenge: Abaturage ba Mbere Bahawe Imirasire

Kuri uyu wa Kane tariki 20, Mutarama, 2022 nibwo abaturage ba mbere bahawe ibikoresho bikurura imirasire y’izuba bikayibyaza amashanyarazi. Ibi byuma byaguzwe mu mafaranga yatanzwe ku bushake n’Abanyarwanda ndetse n’Ibigo bya Leta cyangwa by’abigenga kugira ngo bafashe bagenzi babo kubona amashanyarazi. Ni mu gikorwa kiswe Cana Challenge.

Abaturage ba mbere bahawe ibi bikoresho ni abo mu Mudugudu wa Karutimbo, mu Kagari ka Kibare, Umurenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana.

Umuhango wo guha abaturage biriya byuma witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana, Umuyobozi wa BRD Madamu Pichette  Kampeta Sayinzoga n’abandi barimo n’abayobozi muri Banki ya Kigali( BK).

Igikorwa cyo gukusanya biriya bikoresho cyatangijwe na Banki Nyarwanda y’Iterambare, BRD, ariko bidatinze kitabirwa n’abandi Banyarwanda bari basanganywe umutima wo gufasha bagenzi babo.

Umwe mu bagore wahawe uriya murasire yitwa Gaudence Nyiramatama.

Yawuherewe mu Biro by’Umurenge wa Gahengeri.

Abaturage bane nibo bahaherewe biriya byuma ariko habaho na gahunda yo kujya kureba urugo kimwe muri biriya byuma cyamanitswemo.

Ni urugo rw’uwitwa Nirere.

Ubukangurambaga Cana Challenge bwateguwe mu buryo umuntu umwe ufite ubushobozi atanga 15,000 Frw, maze BRD igahita yongeraho 100,000 Frw  umuryango umwe ukaba uhawe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba.

Muri ubwo buryo umuntu ashobora gutanga amafaranga binyuze kuri MTN Mobile Money kuri *182*8*1*501173, cyangwa agakoresha konti zitandukanye nko muri BK: 100072686599, I&M: 20001081012 cyangwa World Remit.

Ubukangurambaga #CanaChallenge bwatangiwe  Tariki 16, Ukuboza, 2021, ku gitekerezo cy’ubuyobozi bwa Banki y’u Rwanda ishinzwe iterambere, BRD.

Mu minsi itatu ya mbere, abitabiriye ubu bukangurambaga bahise bemera kuzacanira imiryango 800.

Umuyobozi wa BRD Pichette Kampeta Sayinzoga yagejeje ijambo ku bashyitsi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa

Ni ubukangurambaga bwitabiriwe cyane k’uburyo nyuma y’iminsi umunani yakurikiye itariki bwatangirijweho ababwitabiriye bari bararangije kwemera kuzacanira ingo 2 500.

Kugeza bamaze gukusanya Miliyoni 117 Frw yo kuzacanira ingo 10 000 nk’uko babyiyemeje.

Pichette Kampeta Sayinzoga uyobora BRD yabwiye itangazamakuru ko intego bihaye yo gucanira ingo 10 000 bari hafi kuyigeraho ariko ngo akurikije uko ubwitabire buhagaze, yemeza ko imiryango yagenewe iriya nkunga izarenga.

Avuga ko abishingira k’ukuntu ubwitabire bwo gutanga ariya mafaranga buri gukorwa vuba.

Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Emmanuel Gasana yasabye abaturage bahawe biriya byuma kubifata neza kandi ariya mashanyarazi babonye bakazayabyaza umusaruro.

Gucanira abaturage bose b’u Rwanda bisanzwe biri mu muhigo wa Leta y’u Rwanda.

Cana Challenge yaje mu rwego rwo gufasha Leta y’u Rwanda kugera kuri uriya muhigo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version