Intumwa za Polisi ya Zambia Zasuye Polisi y’u Rwanda

Intumwa za Polisi ya Zambia zasuye Polisi y’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi itandatu, ruzibanda ku ngingo zirimo gusangira ubumenyi ku mikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano.

Bayobowe n’umuyobozi wungirije wa Polisi ya Zambia ushinzwe imiyoborere, DIGP Doris Nayame Chibombe.

Aba bashyitsi kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Gashyantare bakiriwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, bagirana ibiganiro ku ngingo zitandukanye.

Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Zambia bamaze kugera kuri byinshi bifatika kuva basinyana amasezerano y’ubufatanye mu mwaka wa 2015.

- Advertisement -

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda n’iya Zambia zirishimira imikoranire tumazemo iminsi kuva mu mwaka wa 2015, kandi iyo mikoranire izakomeza. Dufitanye  amasezerano agamije gushimangira umutekano w’abaturage b’ibihugu byacu, tumaze kugera kuri byinshi bifatika harimo imigenderanire, hashyizweho uburyo bw’imikoranire mu guhanahana amakuru ajyanye n’ibyaha, kurwanya iterabwoba, kurwanya ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse ayo masezerano akubiyemo n’ibijyanye no guhanahana amahugurwa n’iterambere.”

 

Yakomeje avuga ko muri uru ruzinduko bazarebera hamwe imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano, ibi bigo bikaba biri mu nshingano za Polisi y’u Rwanda.

Yakomeje ati “Uruzinduko rwanyu mu Rwanda ni umwanya mwiza wo kwirebera imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano inaha mu Rwanda. Polisi y’u Rwanda ni yo ishinzwe ibyo bigo, hari ishami rya Polisi y’u Rwanda rigenzura imikorere yabyo.”

Ku ruhande rwa Polisi ya Zambia, DIGP Doris Nayame Chibombe yishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda igenzura imikorere y’ibigo byigenga bicunga umutekano.

Yavuze ko mu byabazanye we n’intumwa ayoboye harimo kurebera hamwe uko ibyo bigo bikora kugira ngo nabo bazabikoreshe muri Zambia.

Yagize ati “Urebye iwacu muri Zambia ntitugira ibigo byanditse ndetse nta n’amategeko tugira agenga ibigo byigenga bicunga umutekano. Ariko twumvise inkuru nziza ko hano mu Rwanda mwebwe mwabigezeho neza, hari ibyo twaje kwigira inaha.”

Yakomeje avuga ko mu byo bashaka kureba harimo kumenya uko abakozi b’ibyo bigo bakoresha imbunda, kuko hatari amategeko abigenga byaba ikibazo.

Yavuze ko bazareba ibijyanye n’imiterere y’impuzankano zabo, imbunda bakoresha uko zimeze n’uko bagenda bashyirwa aho bagomba gukorera.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarirwa ibigo 16 byigenga bicunga umutekano, bifite abakozi barenga ibihumbi 23 bakorera hirya no hino mu gihugu.

Biteganyijwe ko muri ruzinduko aba bashyisi bazasura ibikorwaremezo, bazanasura kimwe mu bigo byigenga bicunga umutekano bikorera hano mu Rwanda kugira ngo babashe kumva neza ibikorwa byabo bya buri munsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version