Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inturusu: Igiti Abanyarwanda Bakunda Ariko Kibangamiye Ibidukikije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Inturusu: Igiti Abanyarwanda Bakunda Ariko Kibangamiye Ibidukikije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2023 3:54 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bakunda inturusu kuko ari igiti bakuze bazi kandi cyabagiriye akamaro kanini. N’ubwo ari uko bimeze, Minisiteri y’ibidukikije yo ivuga ko inturusu ari igiti kibi ku bindi bimera kubera ko gikenera amazi menshi bityo kikumisha aho cyatewe.

Ku bijyanye n’akamaro k’inturusu, umusaza witwa Karasanyi yabwiye Taarifa ko yakuze iwabo bakoresha inturusu haba mu guteka ibishyimbo cyangwa impungure, haba mu kubaka inzu kuko zikora icyo charpante( igice kibanziriza isakaro) gikomeye kandi isuka ikwikije inturusu ntipfe gukuka.

Ati: “ Nakuze iwacu ku gasozi hose hateye inturusu kandi iyo habaga ari umunsi w’igiti bateraga inturusu kuko yakomeraga.”

Avuga ko iyo bashakaga kubaza ubwato iwabo ahitwa Sharita mu Karere ka Bugesera bategerezaga igiti cy’inturusu giteye hafi y’ikiyaga kikabanza kigakura.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Impamvu yabwo yari uko icyo giti cyabaga gikomeye k’uburyo amazi atapfaga kugicengeramo ngo kibore.

Ntibyabuzaga ariko kugisiga ibyo bita ‘ubujeni’ kugira ngo bukirinde urubobi.

Ubujeni wabugereranya n’ibyo bita ‘vérnis’ birinda igiti kubora.

Umugabo wo mu Karere ka Nyaruguru witwa Murindahabi nawe avuga ko amakara atwitswe mu giti cy’inturusu atinda gushira bityo akanahenda.

Imari yayo makara iba yihagazeho!

- Advertisement -

Abanyarwanda bakunda inturusu si abo mu cyaro gusa kubera ko n’abo mu Mujyi bazi ko urugi ruyibajwemo ruba rukomeye.

Shumbusho wo mu Murenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro avuga ko inturusu bayikenera iyo bagiye kubajisha bimwe mu bikoresho byo mu rugo.

Ati: “ Ntabwo twese abanya Kigali dufite ubushobozi bwo kubajisha ameza, akabati cyangwa urugi muri libuyu, mahogany n’ibindi biti bihenze. Inturusu iratugoboka.”

Barayikunda ariko irangiza…

Ku ruhande rumwe, abaturage bavuga ko inturusu ibafitiye akamaro kubera ibyo bayikoramo ariko ku rundi abarengera ibidukikije bo bakavuga ko gukomeza gutera inturusu byaba intandaro yo gukurura ubutayu.

Ahandi inturusu zibera ikibazo nk’uko amakuru agaragara mu nyandiko z’ubushakashatsi abigaragaza, ni uko ziramba cyane kuko hari izigeza ku myaka 200.

Inturusu zirunze kuri m3 ziba zipima ibilo 850.

Kuramba kw’inturusu kuvuze ko iyo itatewe ahandi hihagije ku mazi, bituma huma hakaza ubutayu.

Birashoboka ko ari yo mpamvu inturusu zari zigiye gutuma igice kinini cy’akarere ka Busegera cyumagara kubera ko n’ubusanzwe Uburasirazuba bw’u Rwanda bugusha imvura nke.

Ibi tubyanditse mu gihe abahanga bo muri Afurika batangiye inama mpuzamahanga imara iminsi ibiri iri kubera mu Rwanda yiga uko ibidukikije byo kuri uyu mugabane cyane cyane amashyamba byabungwabungwa.

Baje baturutse mu bihugu  54.

Muri iyo nama, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ifite ikibazo cy’uko inturusu ikunzwe na benshi kandi ari igiti cy’icyonnyi.

Hagati aho, buri mwaka mu Rwanda haterwa ibiti biri hagati ya miliyoni 30 na miliyoni 40.

Igice kinini cy’ubuso buteweho amashyamba mu Rwanda kiba mu Burengerazuba.

Imwe mu ntego u Rwanda rwari rwarihaye kuzageraho muri gahunda y’imbaturabukungu ya mbere (EDPRS I) y’Icyerekezo 2020, kwari ukugira amashyamba ateye kuri 30% by’ubuso bw’igihugu.

Burangana na kilometero kare 7.901.

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2019 ryerekanye iriya ntego yagezweho irarenga ko byagezweho ndetse iranarenzwa biba 30,4%, ni ukuvuga kilometero kare 8.006,7.

Ubigereranyije n’ubuso bw’intara zitandukanye z’igihugu, wabona ko amashyamba amaze kugera ku buso bujya kungana n’uburiho Intara y’I Burengerazuba bungana na kilometero kare 5.883, ubwongeyeho ubw’Amajyaruguru bungana na kilometero kare 3.276.

Igiteranyo cy’ubuso bwazo zombi kirangana na kilometero kare 9.159.

Kugera ku ntego ya 30% hakarenzwaho kilometero kare 105.352 ni urugendo rurerure rwasabye imbaraga za Leta n’abikorera muri rusange.

N’ubwo ari uko bimeze, ubuso buteyeho amashyamba burakiyongera.

TAGGED:AbaturagefeaturedGuverinomaIbidukikijeIbitiInamaInturusuMinisiteriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sena Y’u Rwanda Mu Mikoranire N’Iya Eswatini
Next Article Hafashwe Ikamyo Itwaye Abana 103 Bikekwa Ko Bari Bagiye Kugurishwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?