Inyama Yishe Umugabo Wo Mu Ruhango

Ku wa Kabiri mu masaha y’umugoroba, umugabo wo mu Murenge wa Byimana, Akagari ka Mpanda yamize inyama y’akabenzi iramuhagama, bagerageza kuyimurutsa biranga iramuhitana.

Ababibonye bemeza ko yagiye kugura intongo imwe, ayishyira mu itama, umwuka urabura, bamwihutana kwa muganga ariko biba iby’ubusa arapfa.

Umwe wabibonye yabwiye BTN ati: “Bampamagaye ngo ngwino urebe ibibaye, ndaza, duhuruza abantu, bamaze kuhagera basanga umugabo yariye inyama yamunize, urumva ko ari impanuka yahuye nayo.”

Nyiri akabari akaba ari nawe ufite icyokezo, avuga ko yagerageje gukora ibishoboka byose ngo atabare ubuzima bw’umukiliya we biranga.

- Kwmamaza -

Ati: “Mu masaha ya nimugoroba nari ndi gucuruza, umusaza araza anyaka akabenzi(inyama y’ingurube), araza anyaka ifurusheti ndayimuha, ashinga inyama arayirya. Amaze kuyirya igeze hagati iramuniga, ngira ngo ndebe ko nayimukuramo biranga afunga amenyo, nitabaza abaturage baraza baramfasha, birangira yitabye Imana.”

Yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi aba ari aho agwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version