Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyamaswa Zo Muri Gishwati Zikomeje Kwica Amatungo Y’Abayituriye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Inkuru Zihariye

Inyamaswa Zo Muri Gishwati Zikomeje Kwica Amatungo Y’Abayituriye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2021 2:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hafi rwagati mu Ugushyingo, 2021, hari abaturage bo mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu bitakambiye Taarifa ngo ibavuganire ku nzego za Leta zirebe uko zakwica cyangwa zigizeyo icyo bise ‘igikoko cy’amayobera’kigiye kumara imitavu y’inka zabo. Ikibabaje ni uko icyo gikoko cy’amayobera gikomeje kwica inka z’abaturage.

Ubwo twandikaga inkuru ya mbere, abaturage bari batubwiye ko kiriya gikoko cyari kimaze kwica inyana nyinshi z’imitavu.

Inama yo kwiga iki kibazo yabaye nyuma y’uko iriya nkuru ibaye kimomo, yarangiye bose bacyecyeranya ubwoko bw’icyo gikoko.

Umwe mu baturage utuye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro icyo gihe yatubwiye ko we na bagenzi be bafite impungenge z’uko kiriya gikoko bizarangira kishe n’umuntu niba inzego z’umutekano zitabatabaye hakiri kare.

Igihe cyarageze ubuyobozi bw’ibanze bukorana inama n’abaturage bufatanyije n’ubw’umutekano mu turere ishyamba rya Gishwati rikoraho ndetse icyo gihe hari n’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere ry’u Rwanda, RDB.

Ishyamba rya Gishwati na Mukura

Hari raporo yabikozweho…

Ubwanditsi bwa Taarifa bufite raporo yakozwe n’abo muri RDB ivuga ko amatungo amaze kwicirwa muri Pariki ya Gishwati Mukura azize inyamaswa agera ku ijana.

Iyi mibare yakusanyijwe guhera muri Kanama, 2020 kugeza ubwo iyi raporo yatangazwaga mu Ugushyingo gushyira Ukuboza, 2021.

Abakoze iyi raporo bavuga ko amatungo y’aborozi baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura ashobora kuba yicwa n’izi nyamaswa zikurikira:

Impyisi, imbwa z’agasozi, ingunzu, imondo n’urutoni.

Ku rundi ruhande ariko ntibatangaza inyamaswa muri izi yaba ari yo yiganje mu zica amatungo y’abaturage kugira ngo abaturiye agace yiganjemo bimurwe.

 Inyamaswa zirenga imbago za Pariki…

Abaturage barengera ishyamba bakajya gushakayo inkwi

Muri raporo dufite yakozwe n’abo muri RDB ku ipaji ya 11 handitse ko imwe mu mpamvu ituma inyamaswa zirya amatungo y’abaturage ariko iriya Pariki itazitiye.

Kutazitirwa kwayo ku rundi ruhande, bishyira ubuzima bw’amatungo mu kaga kuko mu kurisha kwazo, akenshi zirengera zikinjira mu cyanya inyamaswa z’agasozi ziganjemo zikazirira imitavu.

Imitavu niyo yibasirwa kuko itabasha kwiruka yihuta cyangwa ngo ibe yakwirwanaho.

Ikindi ni uko inyana z’imitavu ziba zitaramenya gucyenga ngo zibe zahungana na za Nyina.

Imibare yerekena ko amatungo menshi asa n’ayororerwa muri Pariki k’uburyo mu rwego rw’imibare ijanisha ringana na 0.02 by’itungo rimwe riba mu ntera itageze ku Kilometero kimwe uvuye muri Pariki nyirizina.

Bivuze ko byibura itungo rimwe mu matungo yororewe hafi ya Gishwati, riba muri Gishwati nyirizina.

Ubundi iri shyamba rifite umurambararo wa Kilometero 37.7.

Indi mpamvu abo muri RDB basanze ituma inyamaswa zirya amatungo y’abaturage ngo ni uko abaturiye ririya shyamba barivogera uko bashaka, bakajya gutashya inkwi, bagahagikamo imitiba y’inzuki n’ibindi.

Ibi bituma inyamaswa ziyibamo zikuka umutima, zigatangira kumva ko zifite abaturanyi babi bityo icyo zibonye cyose zikakiruma.

Hari amafoto cameras (ibyuma bifata amashusho n’amafoto) zafashe y’abaturage bari bikoreye imiba y’inkwi bavuye gusenya mu ishyamba.

Hari n’abajya kuhacukura amabuye y’agaciro kandi bidakwiye.

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu gutanga umuti…

Abakozi ba RDB bacungira inyamaswa hafi

Imwe mu ngamba ubuyobozi bwa RDB n’ubw’ibanze mu bice byugarijwe na biriya bikoko, ni iyo gukoresha ikoranabuhanga mu gukurikirana uko inyamaswa zitembera muri kiriya cyanya ndetse no kureba uko abantu bakivogera bangana, aho baca n’icyo baba bagiye gukora yo.

Ni mu buryo bwo kuzamenya icyakorwa kugira ngo ibyuho abantu cyangwa inyamaswa bacamo ngo bahure kandi bidakwiye byazibwa.

Undi muvuno ni uwo gukorana n’abaturage, bakaganirizwa ingaruka bazahurira nazo muri Pariki ndetse n’izo amatungo yabo azahura nazo.

Aborozi bari gushishikarizwa kubaka ibiraro by’inyana ntizikomeze kurisha ahabonetse hose.

Undi mwanzuro usa n’inama zahawe aborozi ni uko ba nyiri inka bagurira abashumba amatoroshi ahagije kandi abo bashumba bakajya bacana umuriro mu ijoro kuko ukumira inyamaswa.

N’ubwo izi ngamba zifashwe kandi zikaba zumvikana, amakuru Taarifa ifite ni uko kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 indi nyana yishwe n’inyamaswa yo muri Gishwati.

Byabereye mu Murenge wa Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro.

TAGGED:AbaturagefeaturedGishwatiIgihuguInyamaswaRDB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama Ihuza Turikiya N’Afurika Yatangiye
Next Article Abavuye Hanze Binjira Mu Rwanda Bazajya Bishyura Frw 30000 Yo Kwipimisha COVID
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?