Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyanja: Ububiko Bw’Ibinyabuzima Byinshi Bitaravumburwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Inyanja: Ububiko Bw’Ibinyabuzima Byinshi Bitaravumburwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2022 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kimwe  mu biganiro bivuga ku mibereho n’amateka y’abantu kiri mu byakunzwe kurusha ibindi mu Rwanda ni ikitwa ‘Inyanja Twogamo’. Uwakise gutya yashakaga kwerekana ko ubuzima bw’abantu ari uruvange rw’ibibi n’ibyiza.

Ku rundi ruhande ariko, hari Inyanja nya Nyanja koko!

Inyanja ni ihuriro ry’amazi ava mu migezi n’inzuzi nini ku isi, akiyongeraho n’amazi ayenga avuye mu bitare byayo bigizwe n’amazi yakonje cyane akaba urubura rwiganje ku mpera zombi z’isi.

Ubuso bunini bw’umubumbe w’isi bugizwe n’amazi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Igitangaje ariko ni uko mu buhanga bw’abantu no mu bushakashatsi bwabo, batigeze baha umwanya urambuye gucukumbura ikuzimu mu Nyanja ngo bamenye ibihabera.

Ibyuma byabo babihanze mu kirere, mu isanzure bamenya ibibera kuri Mars no ku kwezi kurusha ibibera mu Nyanja zibakikije kandi zibafatiye runini.

UNESCO ivuga ko abahanga bazi 20% gusa y’ibinyabuzima n’ibindi biba mu ndiba y’inyanja z’isi zose.

Ni umubare muto ariko nanone urahagije kugira ngo abantu bamenye kandi bemere ko inyanja ari umubyeyi ufitiye abana be( abatuye isi) akamaro kanini.

Bimwe mu bikoresho inyanja zikoresha mu rwego rwo kugirira abantu akamaro ni uruhuri rw’ibinyabuzima biba hasi cyane mu Nyanja byitwa Les Coreaux.

- Advertisement -

Nta jambo ry’Ikinyarwanda abo mu Nteko y’Umuco n’ururimi babihaye kuko bitaba no mu Rwanda.

Akamaro k’ibi binyabuzima karagutse kuko bifasha mu kuyungurura umwuka duhumeka, bikawukuramo ibibi biwurimo ariko byo bikeneye, ubundi tukawuhumeka ucyeye.

Kwangirika kw’ibi binyabuzima kuvuze kwiyongera k’umwuka uhumanya, ugira ingaruka ku binyabuzima bihumeka byose cyane cyane umuntu.

Inyanja kandi ni isoko y’ibiribwa bigaburira miliyari eshatu muri miliyari zirindwi zirenga z’abatuye Isi.

Ibikoresho bya pulasitiki, n’ibindi binyabutabire mwenemuntu ata mu Nyanja byica amafi n’ibindi binyabuzima yari buzakenere ngo aramuke.

UNESCO itangaza ko kubera gushyuha kw’ikirere, amazi yo ku mpera z’isi agize urubura, yatangiye kushonga bityo igipimo cyayo kirazamuka none abantu miliyoni 300 bagiye kuzarengerwa n’amazi mu birwa batuyeho.

Ibi bizaba biterenze umwaka wa 2050.

Raporo y’abahanga b’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko miterere y’ikibazo cy’iyangirika ry’ibinyabuzima bituye inyanja ivuga ko bikwiye ko Leta z’ibihugu bituriye inyanja kandi byifite zagombye kongera ingengo y’imari ishyirwa mu bushakashatsi ku binyabuzima byo mu Nyanja.

Ibinyabuzima byo mu nyanja bizwi ntibirenze 20%

Indi raporo yasohotse mu mwaka wa 2020 yiswe Global Ocean Science Report yavuze ko Leta zishyira 1.7% by’ingengo y’imari yabyo mu bushakashatsi mu binyabuzima biba mu Nyanja.

Ubufatanye mu bushakashatsi mu by’inyanja ni ngombwa kandi hari n’ibihugu byabibonye kare birihuza.

Byarihuje bikora ihuriro ryo gucungira hafi no kuburirana igihe cyose hagiye kuba umwuzure uterwa n’iruka ry’ibirunga witwa Tsunami.

Iri huriro ryitwa Pacific Tsunami Warning and Mitigation System(TWS)ryashinzwe mu mwaka wa 1965, rikorana na UNESCO.

Umuyobozi wa UNESCO Madamu Audrey Azoulay avuga ko ari ngombwa ko abantu bamenya ibiba mu Nyanja bakamenya n’akamaro bibafitiye bityo bakabibungabunga.

Ibihugu bishyira amafaranga menshi mu bushakashatsi mu binyabuzima biba mu Nyanja ni ibyo muri Aziya.

Ibyo ni u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’u Buyapani.

Afurika yo iby’inyanja wagira ngo ntizi iyo biva n’iyo bigana!

Birababaje kubera ko ari Umugabane ukikijwe n’inyanja ‘nini’ hafi ya zose.

Izi ni Inyanja y’Abahinde, Inyanja ya Pacifique n’Inyanja ya Atlantique.

TAGGED:AmafiAmazifeaturedIbinyabuzimaInyanja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Muhanga-Ngororero-Nyabihu Wongeye Kuba Nyabagendwa
Next Article Dushima Ko Dufite Leta Idushyigikiye- Perezida W’Urugaga Rw’Abakorera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?