Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Inyanja: Ububiko Bw’Ibinyabuzima Byinshi Bitaravumburwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Inyanja: Ububiko Bw’Ibinyabuzima Byinshi Bitaravumburwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 May 2022 10:49 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kimwe  mu biganiro bivuga ku mibereho n’amateka y’abantu kiri mu byakunzwe kurusha ibindi mu Rwanda ni ikitwa ‘Inyanja Twogamo’. Uwakise gutya yashakaga kwerekana ko ubuzima bw’abantu ari uruvange rw’ibibi n’ibyiza.

Ku rundi ruhande ariko, hari Inyanja nya Nyanja koko!

Inyanja ni ihuriro ry’amazi ava mu migezi n’inzuzi nini ku isi, akiyongeraho n’amazi ayenga avuye mu bitare byayo bigizwe n’amazi yakonje cyane akaba urubura rwiganje ku mpera zombi z’isi.

Ubuso bunini bw’umubumbe w’isi bugizwe n’amazi.

Igitangaje ariko ni uko mu buhanga bw’abantu no mu bushakashatsi bwabo, batigeze baha umwanya urambuye gucukumbura ikuzimu mu Nyanja ngo bamenye ibihabera.

Ibyuma byabo babihanze mu kirere, mu isanzure bamenya ibibera kuri Mars no ku kwezi kurusha ibibera mu Nyanja zibakikije kandi zibafatiye runini.

UNESCO ivuga ko abahanga bazi 20% gusa y’ibinyabuzima n’ibindi biba mu ndiba y’inyanja z’isi zose.

Ni umubare muto ariko nanone urahagije kugira ngo abantu bamenye kandi bemere ko inyanja ari umubyeyi ufitiye abana be( abatuye isi) akamaro kanini.

Bimwe mu bikoresho inyanja zikoresha mu rwego rwo kugirira abantu akamaro ni uruhuri rw’ibinyabuzima biba hasi cyane mu Nyanja byitwa Les Coreaux.

Nta jambo ry’Ikinyarwanda abo mu Nteko y’Umuco n’ururimi babihaye kuko bitaba no mu Rwanda.

Akamaro k’ibi binyabuzima karagutse kuko bifasha mu kuyungurura umwuka duhumeka, bikawukuramo ibibi biwurimo ariko byo bikeneye, ubundi tukawuhumeka ucyeye.

Kwangirika kw’ibi binyabuzima kuvuze kwiyongera k’umwuka uhumanya, ugira ingaruka ku binyabuzima bihumeka byose cyane cyane umuntu.

Inyanja kandi ni isoko y’ibiribwa bigaburira miliyari eshatu muri miliyari zirindwi zirenga z’abatuye Isi.

Ibikoresho bya pulasitiki, n’ibindi binyabutabire mwenemuntu ata mu Nyanja byica amafi n’ibindi binyabuzima yari buzakenere ngo aramuke.

UNESCO itangaza ko kubera gushyuha kw’ikirere, amazi yo ku mpera z’isi agize urubura, yatangiye kushonga bityo igipimo cyayo kirazamuka none abantu miliyoni 300 bagiye kuzarengerwa n’amazi mu birwa batuyeho.

Ibi bizaba biterenze umwaka wa 2050.

Raporo y’abahanga b’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko miterere y’ikibazo cy’iyangirika ry’ibinyabuzima bituye inyanja ivuga ko bikwiye ko Leta z’ibihugu bituriye inyanja kandi byifite zagombye kongera ingengo y’imari ishyirwa mu bushakashatsi ku binyabuzima byo mu Nyanja.

Ibinyabuzima byo mu nyanja bizwi ntibirenze 20%

Indi raporo yasohotse mu mwaka wa 2020 yiswe Global Ocean Science Report yavuze ko Leta zishyira 1.7% by’ingengo y’imari yabyo mu bushakashatsi mu binyabuzima biba mu Nyanja.

Ubufatanye mu bushakashatsi mu by’inyanja ni ngombwa kandi hari n’ibihugu byabibonye kare birihuza.

Byarihuje bikora ihuriro ryo gucungira hafi no kuburirana igihe cyose hagiye kuba umwuzure uterwa n’iruka ry’ibirunga witwa Tsunami.

Iri huriro ryitwa Pacific Tsunami Warning and Mitigation System(TWS)ryashinzwe mu mwaka wa 1965, rikorana na UNESCO.

Umuyobozi wa UNESCO Madamu Audrey Azoulay avuga ko ari ngombwa ko abantu bamenya ibiba mu Nyanja bakamenya n’akamaro bibafitiye bityo bakabibungabunga.

Ibihugu bishyira amafaranga menshi mu bushakashatsi mu binyabuzima biba mu Nyanja ni ibyo muri Aziya.

Ibyo ni u Bushinwa, Koreya y’Epfo n’u Buyapani.

Afurika yo iby’inyanja wagira ngo ntizi iyo biva n’iyo bigana!

Birababaje kubera ko ari Umugabane ukikijwe n’inyanja ‘nini’ hafi ya zose.

Izi ni Inyanja y’Abahinde, Inyanja ya Pacifique n’Inyanja ya Atlantique.

TAGGED:AmafiAmazifeaturedIbinyabuzimaInyanja
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanda Muhanga-Ngororero-Nyabihu Wongeye Kuba Nyabagendwa
Next Article Dushima Ko Dufite Leta Idushyigikiye- Perezida W’Urugaga Rw’Abakorera Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukerarugendoUbukungu

Kinigi: Abaturiye Ahazagurirwa Pariki Bahawe Uburyo Bwo Kwihaza Mu Biribwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC Ntishaka Ubuhuza Bwa Thabo Mbeki 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Haganiwe Uko UNHCR Yakomeza Imikoranire N’ u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbukungu

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?